Rutsiro: Amaze umwaka asaba kwishyurwa ibihumbi 600 nk’uko urukiko rwabitegetse
Uwabakurikiza Anasitaziya utuye mu kagari ka Ruronde mu murenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro afite ikibazo cyo kutarangirizwa urubanza rw’umwana we wakomerekejwe mu mutwe, urukiko rugategeka ko uwamukomerekeje atanga indishyi y’ibihumbi 600 ariko umwaka ukaba ushize atarayahabwa.
Uwabakurikiza avuga ko mu kwezi kwa mbere k’umwaka wa 2013 umuntu yamuteye iwe mu rugo, afata ibuye ararimutera rifata umwana we yari ahetse, icyo gihe uwo mwana akaba yari afite amezi umunani y’amavuko.
Umusore wakoze urwo rugomo yarafashwe ashyikirizwa ubutabera, maze urukiko rwisumbuye rwa Karongi rutegeka ko nyina w’uwo mwana ahabwa ibihumbi 600 nk’indishyi y’ibyo yakoresheje avuza uwo mwana. Iryo buye uwo mwana yatewe ryamuzaniye ubumuga budakira ku buryo ngo ashobora no kuzarwara kanseri yo mu mutwe.
Ikindi kandi nyina w’uwo mwana avuga ko umwana we ajya arwara ihahamuka, nyina agakeka ko umwana we ashobora kuzakurizamo uburwayi bwo mu mutwe.
Uwabakurikiza asanzwe aba iwabo akaba ari na ho yabyariye uwo mwana. Avuga ko uturima yari afite yatugurishije kugira ngo abone ubushobozi bwo kumuvuza. Uwabakurikiza yateje kashi mpuruza mu kwezi kwa gatanu k’umwaka ushize wa 2013, asaba umurenge n’akagari atuyemo ko bamwishyuriza ayo mafaranga ibihumbi 600.

Kuri icyo kibazo cya Uwabakurikiza cyo kutarangirizwa urubanza, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusebeya, Ruzindana Ladislas, yavuze ko umuntu wakoze urwo rugomo afunze. Ni umusore w’ingaragu utarubaka akaba yari asanzwe aba iwabo.
Ruzindana yasobanuye ko we ubwe yigiriye mu rugo kureba ababyeyi b’uwo musore kugira ngo arangize urwo rubanza, ariko asanga nta bushobozi bafite bwo kwishyura ibihumbi 600 kuko nta mitungo ihagije bafite.
Kubera ko umusore wakoze urwo rugomo asigaje igihe gito kitarenze amezi abiri kugira ngo afungurwe, umuyobozi w’umurenge wa Rusebeya avuga ko uwo musore namara gufungurwa azasubira kureba ababyeyi be kugira ngo uwo musore bamuhe umunani noneho ube ari wo ukurwamo ibyo kwishyura uwo mwana yakomerekeje.
Ruzindana uyobora umurenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro avuga ko hari make ababyeyi b’uwo musore bari babashije kwishyura angana n’ibihumbi 170, ariko Uzabakurikiza ufite umwana wakomerekejwe ku mutwe we akavuga ko ibihumbi 100 ari byo amaze gushyikirizwa.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko disi abaturage nkaba bajye barenganurwa , guhohotera rubandu nkuyu ni amakosa kubayobozi, kandi abayob ozi bakuru bab bacyemuye buri kibazo, inzego zishyira mubikorwa usanga arizo zica ibintu, abantu nkaba baba bababaye, mujye mubumva rwose