Rutsiro: Amatora ya PSD yitabiriwe ahanini n’urubyiruko

Umubare munini w’abitabiriye amatora y’ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage ( PSD) yabaye tariki 13/10/2012 mu karere ka Rutsiro bari urubyiruko, bituma n’abatorewe kuyobora ishyaka mu karere hafi ya bose ari abo mu cyiciro cy’urubyiruko.

Twizerimana Bonaventure w’imyaka 26 ni we watorewe kuyobora ishyaka PSD ku rwego rw’akarere, yungirizwa na Mukashyaka Germaine ufite imyaka 19.

Depite Zimurinda Jean Baptiste ushinzwe ibikorwa by’ishyaka PSD mu turere twa Rutsiro na Karongi avuga ko kuba abarwanashyaka ba PSD mu karere ka Rutsiro biganjemo urubyiruko ari umusingi mwiza urimo gutegurwa w’ejo hazaza h’ishyaka.

Twizeyimana Bonaventure yatorewe kuyobora PSD mu karere ka Rutsiro, yungirijwe na Mukashyaka Germaine.
Twizeyimana Bonaventure yatorewe kuyobora PSD mu karere ka Rutsiro, yungirijwe na Mukashyaka Germaine.

Yagize ati: “Ntekereza ko urubyiruko ari u Rwanda rw’ejo, noneho rero niba uyu munsi abitabira gahunda z’amashyaka biganjemo urubyiruko, biratanga icyizere cy’u Rwanda rwiza rw’ejo hazaza”.

Depite Zimurinda atanga ingero z’uko muri urwo rubyiruko harimo abadepite b’ejo hazaza, abarimu ndetse n’abayobozi mu nzego za Leta zitandukanye. Ngo bafite n’abarwanashyaka bakuze, ariko gukorana cyane n’urubyiruko ngi ni akarusho kuko ari uburyo bwiza bwo gutegura ahazaza heza h’ishyaka.

Yaboneyeho kandi kwibutsa abarwanashyaka ndetse n’izo nzego zatowe ko umurwanashyaka wa PSD agomba kuba intangarugero muri sosiyete arimo, akubahiriza amahame ya PSD, akubahiriza gahunda za Leta, akazirikana ko agomba no gukorana neza n’izindi nzego ndetse no kubana neza n’abayoboke b’andi mashyaka.

Komite nshya ya PSD mu karere ka Rutsiro igizwe n'urubyiruko.
Komite nshya ya PSD mu karere ka Rutsiro igizwe n’urubyiruko.

Perezida wa PSD mu ntara y’Uburengerazuba, Hindura Jean Pierre na we yabwiye abarwanashyaka ko batagomba kuba abo ku izina gusa ahubwo ko bagomba no kurangwa n’ibikorwa birimo gutanga umusanzu.

Ati: “ Ishyirahamwe ritungwa n’abanyamuryango baryo, bivuze ko rero ari wowe ugomba gutunga ishyaka atari ishyaka rigomba kugutunga.”

Depite Zimurinda (uhagaze) hamwe n'abandi bayobozi ba PSD ku rwego rw'intara n'akarere.
Depite Zimurinda (uhagaze) hamwe n’abandi bayobozi ba PSD ku rwego rw’intara n’akarere.

Amatora y’ishyaka PSD mu karere ka Rutsiro yari agizwe n’abarwanashyaka 97 bari baturutse mu mirenge n’utugari dutandukanye tugize ako karere.

Hatowe abagize inzego za PSD ku rwego rw’akarere ari bo perezida, visi perezida, abanyamabanga batatu n’abandi batatu bagize komite nkemurampaka.
Hashyizweho kandi n’abahagarariye ishyaka mu mirenge igize akarere ka Rutsiro.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo   ( 2 )

ni byiza ko habaho amashyaka kuko inkingi imwe ntagera inzu

TWIZERIMANA BONA yanditse ku itariki ya: 21-10-2012  →  Musubize

Ishyaka ni RPF, naho ayandi aracyatsa. Ni ukujya gutoragura utwana tutazi icyo dukora... Ubundi twese tugiye muri RPF byadutwara iki? Ni nde utabona aho itugejeje mu iterambere ry’ubwoko bwose...!

APOLITIQUE yanditse ku itariki ya: 15-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka