Rutsiro: Amakimbirane mu mikoreshereze y’ubutaka agiye kubonerwa igisubizo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro butangaza ko bugiye gukorerwa igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka, kikazaca impaka n’amakimbirane ku mikoreshereze yabwo.

Igishushanyo mbonera kizatuma ubutaka bwa Rutsiro bukoreshwa neza (Ifoto: GGGI)
Igishushanyo mbonera kizatuma ubutaka bwa Rutsiro bukoreshwa neza (Ifoto: GGGI)

Ni igishushanyo mbonera giteganyijwe kuboneka mu mezi atandatu ari imbere, kikaba kizatunganywa ku bufatanye bw’ikigo GGGI (The Global Green Growth Institute), Ikigo mpuzamahanga gifatanya na Guverinoma y’u Rwanda mu mishinga y’iterambere, kurengera ibidukikije

Umujyi wa Rutsiro (Ifoto: GGGI)
Umujyi wa Rutsiro (Ifoto: GGGI)

no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere

Jean Pierre Munyeshyaka, umukozi w’ikigo mpuzamahanga GGGI cyibanda ku bukungu burambye, avuga ko igishushanyo mbonera kizagena imikoreshereze y’ubutaka harebwa aho abantu bazatura n’ibizabafasha mu iterambere hatangijwe ibidukikije.

Ati “Tugendera ku bikorerwa ahandi bigashyirwa mu gishushanyo mbonera, bikazafasha akarere gutegura imikoreshereze y’ubutaka hirindwa ibyangiza ibidukikije.”

Munyeshyaka avuga ko bazakora igishushanyo mbonera bagendeye ku cyakozwe ku rwego rw’Igihugu, ibi bikazafasha ko ibyateganyijwe ku rwego rw’Igihugu bizajya mu gishushanyo cy’Akarere.

Hari abashaka gukoresha ubutaka bwabo ntibabyemererwe (Ifoto: GGGI)
Hari abashaka gukoresha ubutaka bwabo ntibabyemererwe (Ifoto: GGGI)

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Rutsiro, Emmanuel Uwizeyimana, avuga ko aka karere gasanzwe kadafite igishushanyo mbonera gikoreshwa mu kugena imikoreshereze y’ubutaka, ndetse bigateza amakimbirane hagati y’abaturage n’ubuyobozi, mu gihe umuturage ashaka gukoresha ubutaka uko abishaka ntabyemererwe.

Agira ati “Igishushanyo mbonera y’imikoreshereze y’ubutaka kizakemura ibibazo byinshi bijyanye n’imikoreshereze yabwo, bitewe n’uburyo akarere karimo gutera imbere kandi kakira abashoramari benshi.”

Akomeza avuga ko kuba badafite igishushanyo giteganya imikoreshereze y’ubutaka bigira ingaruka ku bashaka gushora imari mu karere, bityo igishushanyo ni kiboneka kizatuma abaza gushora imari bamenya uko bakoresha ubutaka.

Akarere ka Rutsiro kazwiho ubuhinzi n’ubukerarugendo, ibi bikaba biterwa n’uko imirenge 7 muri 13 ikora ku kiyaga cya Kivu, ariko nta bikorwa by’amahoteri menshi birahagezwa bitewe n’uko nta gishushanyo kigaragaza ibikorwa byahagenewe n’uko bigomba kuhashyirwa.

Visi Meya Emmanuel Uwizeyimana (Ifoto: GGGI)
Visi Meya Emmanuel Uwizeyimana (Ifoto: GGGI)

Akarere ka Rutsiro gafite igice kinini cya pariki ya Gishwati kitabyazwa umusaruro mu gukurura ba mukerarugendo.

Aka karere kazwiho kugira ubuhinzi bw’icyayi n’ikawa, nyamara ngo kubera kutagira igishushanyo mbonera bituma ubuhinzi buvangwa n’imiturire cyangwa byose bikabangamirwa n’ibiza bikunze kuhibasira.

Uwizeyimana avuga ko nyuma y’igishushanyo mbonera, bagiye kumenya buri gikorwa cy’iterambere aho kigomba gushyirwa kandi bizeye ko kizaramba.

Uyu muyobozi abwira abaturage ko batagiye guhagarika imikoreshereze y’ubutaka bwabo, ariko ngo aho bateganya gushyira ibikorwa binini nk’inganda, icyanya cy’imodoka zitwara abantu n’ibintu (gare) bazaba bakomeje kuhakoma, kuko igishushanyo mbonera kizagena imikoreshereze y’ubutaka kugera muri 2050.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwizera ko nyuma y’igishushanyo mbonera buzabona abashomari benshi babyaza umusaruro amahirwe aboneka; haba mu bukerarugendo buzamuka imisozi, ubw’imyemerere ahazwi nka Congo Nil, ubukerarugendo bwo mu mazi y’ikiyaga cya Kivu, ubw’ubuhinzi bushingiye ku bw’icyayi, ubworozi bw’inzuki, Pariki ya Gishwati hamwe n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Umujyi wa Rutsiro (Ifoto: GGGI)
Umujyi wa Rutsiro (Ifoto: GGGI)
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka