Rutsiro: Amakimbirane ashingiye ku mutungo yatumye umugabo yica umugore we

Batihinda Marc ari mu maboko ya RIB sitasiyo ya Mushonyi, akekwaho kwica umugore we babyaranye abana batanu, amukubise ifuni kubera amakimbirane bamaranye igihe bapfa imitungo.

Batihinda n’umugore we Nyirahabimana Speciose bari batuye mu mudugudu wa Maziba, akagari ka Kaguriro, umurenge wa Mushonyi muri Rutsiro.

Urupfu rwa Nyirahabimana rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021, ubwo abaturage basangaga umurambo we mu mbuga y’urugo rwabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushonyi, Benedata Jean Pierre, avuga ko uwo muryango wari usanganywe amakimbirane ashingiye ku mutungo ndetse ubuyobozi bwari bwarabagiriye inama kenshi ariko bagakomeza gukimbirana.

Ati “Uyu muryango wahoraga mu makimbirane ndetse n’ubuyobozi bwawugiriye inama kenshi ariko agakomeza. Nijoro nibwo barwanye hanyuma umugabo amurusha imbaraga amukubita agafuni arapfa. Kugira ngo abigereho neza yabanje gukingirana abana mu nzu kugira ngo badahuruza abaturanyi”.

Abaturage babonye umurambo wa Nyirahabimana Speciose ngo nibo batabaje Polisi ifata Batihinda nayo imushyikiriza RIB.

Itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda, ingingo ya 107 ivuga ko iyo umuntu yishe undi abishaka aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

NDABONA ISIGEZE AHARENGA UWOMUGABO NUWOGUSEBYA ABAGABO AKANIRWE URUMUKWIYE.

ALIAS RUSEKER yanditse ku itariki ya: 21-03-2021  →  Musubize

Gufunga umwicanyi sibyo umwicanyi nawe akwiye gupfa dufite abicanyi benshi umuti wabo ntawundi naho ubundi bazamara,abantu gahoro gahoro imbwa nukuzimanika

lg yanditse ku itariki ya: 21-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka