Rutsiro: Akagoroba k’ababyeyi kabafashije guhindura ubuzima n’imibanire

Abaturage batuye ku kirwa cya Bugarura giherereye mu murenge wa Boneza ho mu karere ka Rutsiro batangaza ko akagoroba k’ababyeyi kabafashije guhindura imibereho n’imibanire mu miryango yabo.

Ibi babitangaza nyuma y’imyaka itatu n’igice bamaze bakitabira bakaba bavuga ko aho bahuriye muri ako kagoroba bigiyemo byinshi kandi byabagiriye akamaro kanini.

Ukuriye aka kagoroba k’ababyeyi ku kirwa cya Bugarura Nyirabanani Emelita yagize ati “akagoroba k’ababyeyi kadufashije byinshi harimo guca Nyakatsi ku buriri, kwigisha abadamu n’abagabo babo kubana mu mahoro ndetse tunaganira no kuri gahunda za Leta”.

Ukuriye akagoroba k'ababyeyi atangaza ko kabagiriye akamaro.
Ukuriye akagoroba k’ababyeyi atangaza ko kabagiriye akamaro.

Emelita kandi anavuga ko aka kagoroba k’ababyeyi katumye amakimbirane mu ngo yagabanutse kubera inyigisho abashakanye bakaboneramo.

Umwe mu bitabira aka kagoroba k’ababyeyi Nyirahabimana Eliyana atangaza ko akagoroba k’ababyeyi kamufashije haba mu mibanire ye n’uwo baashakanye kandi kanatumye atakiryama ku misambi aho ubu asigaye aryama kuri matora.

Gusa ariko n’ubwo batangaza ibi ngo nta byera ngo de kuko usanga hari imiryango imwe n’imwe idakurikiza impanuro ziva muri aka kagoroba k’ababyeyi ariko ngo muri rusange kafashije benshi.

Umukecuru w'imyaka 58 nawe yemeza ko mu kagoroba k'ababyeyi bigiramo byinshi bibafasha.
Umukecuru w’imyaka 58 nawe yemeza ko mu kagoroba k’ababyeyi bigiramo byinshi bibafasha.

Akagoroba k’ababyeyi kigirwamo byinshi harimo imibanire mu ngo, imibereho y’umuryango ndetse no kumenya uko gahunda za Leta zubahirizwa kakaba kitabirwa n’abashakanye.

Kuri iki cyirwa cya Bugarura akagoroba k’ababyeyi gaterana kabiri mu kwezi aho abashakanye batuye mu midugudu ibiri igize iki kirwa baterana rimwe mu mudugudu umwe indi nshuro bakazateranira ahandi.

Ikirwa cya Bugarura gituwe n'abaturage 1950.
Ikirwa cya Bugarura gituwe n’abaturage 1950.

Mbarushimana Aimable

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka