Rutsiro - Abikorera barasabwa kurandura imirire mibi yugarije ½ cy’abana

Ubuyobozi bw’akarere burahamagarira amakoperative, abafite inganda n’abandi bahuza abaturage gushyiraho amarerero mu kurwanya imirire mibi, kuko ½ cy’abana bafite munsi y’imyaka itanu bafite imirire mibi.

Gahunda yo kurwanya imirire mibi mu bana iri gushyirwamo imbaraga nyinshi
Gahunda yo kurwanya imirire mibi mu bana iri gushyirwamo imbaraga nyinshi

Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe na Leta y’u Rwanda bikaboneka ko umwe mu bana babiri bari munsi y’imyaka itanu mu karere ka Rutsiro afite igwingira.

Umuhuzabikorwa wa Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’abana bato, Dr Anita Asiimwe avuga ko iki kibazo kiboneka henshi mu Rwanda giterwa no kuba umwana atitabwaho mu minsi 1000 akivuka.

“Babyeyi ndabasaba umwana utabonye ibyo agomba kubona mu minsi igihumbi yambere y’ubuzima bwe agira byinshi atakaza mu buzima bwe. Umwana utitaweho uko bikwiye muri iyo minsi, mu ishuri ntatsinda neza, iyo amaze kuba umugabo cyangwa umugore yitwara uko atakagombye kwitwara ndetse akagaragaza nk’udafite ubushobozi yagombye kuba afite. Iyo minsi rero tuyiteho nk’ababyeyi.”

Umuhuzabikorwa wa Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’abana bato abitangaje nyuma y’uko uruganda rw’icyayi rwa Rutsiro rushyizeho irerero mbonezamikurire ry’abana baturiye urwo ruganda.

Ni inyubako ababyeyi bajyanamo abana kuva ku mwaka umwe n’igice kugeza ku myaka itandatu bakitabwaho haba mu kwigishwa, kurindirwa umutekano no kwita ku mikurire yabo.

Ubuyobozi bw’uruganda buvuga ko bwafatanyije n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi mu Rwanda NAEB hamwe na UNICEF.

Cyari ikibazo kigoye ku mikurire y’abana mu gihe ababyeyi babo babaheka basarura icyayi bakabiriranwa abana ntibabonerwe umwanya wo kwitabwaho.

Bamwe mu babyeyi bavuga ko bahekaga abana bagiye gukora mu cyayi kuva mu gitondo kugera ku mugoroba ntibabone umwanya wo kwita ku bana.

Imanizabayo Solange ukora mu Cyayi mu karere ka Rutsiro avuga ko gukorana umwana mu cyayi bimugira ingaruka.

Umuhuzabikorwa wa Porogaramu y'Igihugu Mbonezamikurire y'abana bato, Dr Anita Asiimwe
Umuhuzabikorwa wa Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’abana bato, Dr Anita Asiimwe

“abana bataragira imyaka ibiri turabaheka tukabiriranwa mu kazi ko gukora mu cyayi, iyo imvura iguye iratunyagira n’umwana akanyagirwa, nta mwanya wo kumwitaho uboneka bigatuma umwana agwingira.”

Imanizabayo avuga ko irerero ryashyizweho n’uruganda rw’icyayi rwa Rutsiro ari ubutabazi ku bana.

“Baradufashije kuko mbere yo kwinjira mu kazi, tujyana abana ku irerero, babitaho mu mirire, bakabigisha, mbese urebye babafata neza kurusha uko twe tubafata. Uruganda rwaradutabaye ndetse rudutabarira abana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza, Butasi Jean Herman avuga ko igikorwa cyakozwe n’uruganda rw’icyayi bagiye kugishishikariza n’abandi bikorera n’amakoperative kugirango harengerwe umwana.

“Twatangije gahunda ya Tumurere neza yo gufasha ababyeyi gufasha abana bari munsi y’imyaka itanu, gahunda ituma ingo zegeranye bahuriza abana hamwe. Tubafasha kurya neza, kwita ku mutekano wabo, gukangura ubwenge, kurya neza n’ibindi. Bifasha n’ababyeyi kwigira kuri bagenzi babo mu kwita ku bana.”

Sandrine Urujeni umuyobozi wungirirje mu kigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi mu Rwanda avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu makoperative n’inganda gushyira mu bikorwa iyi gahunda yo kwita ku mikurire y’abana bari munsi y’imyaka itanu.

Mu karere ka Rutsiro habarirwa amarerero ndangamikurire 225 mu gufasha abana bafite ikibazo cy’imikurire, mu gihe mu Rwanda hamaze kubakwa ibi bigo 4,325.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mubwire Josiane yigire Rutsiro, Nina i Rwamagana batabishaka/batabyemera

Kingkong yanditse ku itariki ya: 21-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka