Rutsiro: Abibasiwe n’ibiza baganujwe bahabwa inka n’imbuto
Imiryango y’abibasiwe n’ibiza mu Karere ka Rutsiro, yaganujwe, ihabwa inka n’imbuto yo guhinga, kubera ko hari abapfushije amatungo arimo n’inka abandi ibyo bahinze bitwarwa n’inkangu n’imyuzure, imiryango umunani ikaba yarapfushije inka mu biza.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, avuga ko kuba Umuganura ubereye mu Karere ka Rutsiro ku rwego rw’Igihugu, ahaherutse kugwirwa n’ibiza ari ibigaragaza ko Igihugu kibazirikana, dore ko abayobozi bakuru, barimo Parezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu we na Minisitiri w’Intebe baherutse no kubafata mu mugongo.
Avuga ko igihe cy’Umuganura ari ikimenyetso cy’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda kandi ko abahuye n’ibibazo batagomba kuba bonyine, ahubwo abagize icyo baronka banasura abandi bakabaganuza.
Agira ati "Umuganura ni ikimenyetso cy’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, abadafite ni imwanya wo kubaba hafi tukabaganuza na bo bakumva ko bagarura imbaraga zo gukora bakiteza imbere".

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Ildephonse Musafiri, wari umushyitsi mukuru, avuga ko insangamyamatsiko y’Umuganura nk’Isoko y’Ubunwe no kudaheranwa, bivuze gushishikariza abantu gutabarana cyane mu gihe cy’ibiza kugira ngo abagize ibyago bafashwe gusubira mu buzima busanzwe.
Avuga ko Umuganura ari ishingiro ry’Indangagaciro y’Ubumwe nk’imwe mu nkingi Leta y’u Rwanda yubakiyeho, kuko hari abatangiye kwibagirwa aho Igihugu cyavuye, bagashaka gutatira urwababyaye, abantu bakaba bakwiye kwirinda ibyatuma bibagirwa.
Agira ati, "Umuganura utwibutse ko abashaka gutatira igihango cy’Ubumwe bw’Abanyarwanda bakwiye Kwibuka akamaro ko kuba umwe no gutahiriza umugozi umwe".
Yongeraho ati, "Mwese muzi ko gufatanya mu kwiteza imbere bituma abari kumwe bagera ku ntego biyemeje, iyo rero hajemo amacakubiri n’irondabwoko, bwa bumwe burasenyuka ibyo gukorera hamwe bikibagirana. Ni yo mpamvu nasabye ko abantu badakwiye kwibagirwa kabone n’ubwo baba banyoye basinze ntibakwiye kwibagirwa kugira ngo badatandukana".
Avuga ko kuba abagizweho ingaruka n’ibiza baganujwe, bahabwa inka n’imbuto yo guhinga, ari intangiriro kugira ngo abagize ibyago bose bagerweho bakomeze kwiteza imbere.

Asaba Abanyarwanda aho bari hose gukomeza kunga ubumwe no kugira umutima utabara, kugira ngo hatagira Umunyarwanda uheranwa n’ibyago.
Umwe mu bahawe inka wapfushije ize ebyiri mu gihe cy’ibiza yavuze ko yari yatangiye kwiheba yibaza uko ubuzima buzamera nta nka agira kandi ari zo zamufashaga kubona ifumbire, amafaranga n’amata, akaba ashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame wagaruye Umuganura akaba yanamuhaye Inka.

Agira ati, "Maze gupfusha inka zanjye nahise numva ko ubuzima birangiye, ariko bampaye inshumbushanyo, Umuganura nanjye ndawumvise naganujwe kandi nanjye nzaganuza n’abandi".
Mu bandi baremewe, ni imiryango 60 yahawe ihene zitanga amata zatanzwe na Sosiyeti y’itumanaho mu Rwanda MTN, mu rwego rwo kurwanya imirire mibi mu bana.







Ohereza igitekerezo
|
Abaturage b’Akarere ka Rutsiro turashimira cyane bikomeye agaciro igihugu cyaduhaye umunsi mukuru w’umuganura ukizihirizwa iwacu.Impanuro twahawe zizatwubaka Kandi tuzirikana agaciro igihu cyacu gikwiye.Rutsiro dukomeze munzira y’iterambere turangajwe imbere n’ubuyobozi bwiza
Abaturage b’Akarere ka Rutsiro turashimira cyane bikomeye agaciro igihugu cyaduhaye umunsi mukuru w’umuganura ukizihirizwa iwacu.Impanuro twahawe zizatwubaka Kandi tuzirikana agaciro igihu cyacu gikwiye.Rutsiro dukomeze munzira y’iterambere turangajwe imbere n’ubuyobozi bwiza