Rutsiro: Abayobozi bo mu tugari bahinduriwe aho bakorera ngo bihutishe akazi
Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro buratangaza ko bwafashe icyemezo cyo guhinduranya abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari ndetse n’abashinzwe imibereho myiza n’ubukungu mu tugari (IDP) 47 mu rwego rwo kunoza imikorere no kugira ngo barusheho gutanga umusaruro uruta uwo batangaga.
Izo mpinduka kandi ngo zabayeho bitewe n’uko bamwe muri bo bari barasabye ko bahindurirwa utugari kubera impamvu zijyanye n’imibereho. Hari abavugaga ko batuye kure y’ingo zabo, hakaba n’abavugaga ko bafite uburwayi butandukanye; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rutsiro, Murenzi Thomas.
Murenzi yavuze ko komite nyobozi y’akarere ari yo yafashe icyemezo cyo guhinduranya abo bayobozi bo mu tugari kugira ngo usanzwe ufite ikibazo aho yayoboraga abashe kwimurirwa ahandi ashobora kujya agatanga umusaruro hagamijwe iterambere ry’akarere.
Muri izi mpinduka, abenshi bagiye basimburana, umwe akajya aho undi avuye. Nubwo mu minsi ishize hari bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bagiye bagaragara mu makosa atandukanye, bamwe ndetse bagakurikiranwa n’ubutabera, abagaragaye muri ibyo bibazo na bo bahinduwe bajyanwa mu tundi tugari.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kabona mu murenge wa Rusebeya, Nzabonimpa Jean Pierre, yakatiwe amezi icyenda y’igifungo azira gukubita umuturage we ngo nta kandi kagari yahawe, ahubwo akarere kamwandikiye kamusezerera mu gihe hataraboneka ikindi cyemezo kigaragaza ko ari umwere.

Abandi banyamabanga nshingwabikorwa bo ngo nubwo bari gukurikiranwa n’ubutabera, bakomeza gufatwa nk’abakozi ba Leta ndetse bamwe muri bo bakaba barahinduriwe utugari, kuko mu gihe cyose batarahamwa n’icyaha baba ari abere.
Umurenge wa Murunda ni wo wonyine wagumanye abayobozi b’utugari na ba IDP nk’uko bari basanzweho.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere avuga ko hari umusaruro munini bategereje kuri izi mpinduka kubera ko kubahindura byakozwe ku bufatanye n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge babakurikirana umunsi ku munsi, bityo bakaba bari bazi imikorere ya buri wese.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rutsiro ati “turizera ko uko bahinduranyijwe bakajya mu mirenge n’utugari dutandukanye, bazatanga umusaruro uruta uwo batangaga, cyane ko twarebaga aho umuntu yashyirwa agatanga umusaruro kurushaho.”
Akarere ka Rutsiro kagizwe n’utugari 62 n’imirenge 13. Ni ubwa mbere habayeho izi mpinduka ku bayobozi benshi b’utugari tw’akarere ka Rutsiro guhera igihe batangiriye ako kazi mu mwaka wa 2006.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Mu murenge wa Murunda ntibahinduriwe utugari kuko amashyamba ya Leta bakiyabyaza umusaruro kandi hari na ba nyakubahwa babifitemo inyungu, kimwe n
uko mu murenge wa Murunda hari ubujura bw
amabuye yagaciro bukorwa mu nyungu za bamwe mu bayobozi bahagarariwe n
abayobozi butugali. Abayobozi ba Rutsiro badakora izo shughuli uhereye kuri bwana Major Byukusenge n
abayoborwa be, ngaho nibantere ibuye.Akarere karebe kure kuko abayobozi benshi bamunze na ruswa
Ahubwo ibi twagiye tubibasba kera mwari mwaratinze kubishyira mubikorwa kuko umuntu aragenda agafata abaturage nkakarima ke ahubwo byibura nuri myaka 2 bakwiye guhabwa transfer bagahinduranya utugari bityo natangira kugaga ajye gutangira bushyashya ,icyo gihe niho azatanga umusaruo kubaturage ayobora no kugihugu.
iyo umuyobozi amenyeranye n’abaturage burya bishobora gutuma havukamo amanyanga ariko burya iuo babahinduye bituma iterambere ryihuta, bigatuma ka kamenyero na za ruswa bicika