Rutsiro: Abayobozi b’utugari barashinja akarere amarangamutima mu kubimura

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari tugize Akarere ka Rutsiro, mu nama bagiranye n’ubuyobozi bw’akarere ndetse n’ubw’Intara y’Iburengerazuba kuri uyu 19 Gicurasi 2015 bashinje ubuyobozi bw’akarere amarangamutima mu kubimura mu kazi.

Iyi nama yari igamije kurebera hamwe imikorere y’abayobozi b’inzego z’ibanze no kureba ibitagenda neza kugira ngo bikosorwe.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugari twa Rutsiro ntibemeranywa n'akarere uburyo bahundurirwamo aho gukorera.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari twa Rutsiro ntibemeranywa n’akarere uburyo bahundurirwamo aho gukorera.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari bakaba bagaragaje impungenge ko kwimurwa hajemo amarangamutima bishobora gutuma umuntu atanga umusaruro muke.

Uwera Vestine, wayoboraga Akagari ka Karambo mu Murenge wa Mukura yagize ati” Baranyimuye bampa ibaruwa injyana mu Kagari ka Gashaka mu Murenge wa Boneza nsanga hariyo uwo batimuye bampa indi nyuma injyana mu kagari nakoragamo mbere."

Akomeza avuga ko nyuma yo kubona ko bibeshye bamuhaye indi imujyana mu Kagari ka Nkira n’ubundi mu Murenge wa Boneza akavuga ko bigaragaza ko mu kubimura nta kintu gifatika bagendeyeho kandi kuri we ngo akaba asanga imikorere nk’iyo itatanga umusaruro.

Mugenzi we Nshimiyimana Alphonse, uyobora Akagari ka Kagusa mu Murenge wa Mukura, na we ngo abona bimurwa harajemo amarangamutima kuko ngo hari n’abatimurwa abandi bagashyirwa ahantu kure bityo ugasanga akoranye umutima mubi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rutsiro, Murenzi Thomas, we avuga ko bimura abakozi muri rusange hagendewe ku myitwarire mu kazi ndetse no hanze yako bityo akaba avuga ko nta karengane kabamo.

Mukandasira Cartas, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yagiriye inama akarere kuzajya kimura abakozi bagomba kubwira uwimuwe impamvu yimuwe kugira ngo hatazongera kubaho urwikekwe.

Yagize ati "Niba hari abavuga ko bimurwa ku buryo batumva akarere gakwiye kujya kabimura kakanababwira impamvu bimuwe.”

Ibindi bibazo byagarutsweho bishobora gutuma umusaruro ubura ni nko kuba utugari twinshi tudafite ibikoresho bihagije, abayobozi badahabwa amafaranga y’ubutumwa bw’akazi, inyubako z’utugari zituzuye hamwe na hamwe, ndetse n’abayobozi batesha agaciro ba gitifu b’utugari imbere y’abaturage.

Aba ba gitifu banavuga ko hari n’igihe ngo babimurira kure y’aho batuye bityo bagakoresha amafaranga mesnhi bajya gusura umuryango.

Gusa, ubuyobozi bw’akarere bwemereye ubw’intara ko bugiye gukemura ibitagenda neza byose.

Mbarushimana Cisse Aimable

Ibitekerezo   ( 1 )

Ahubwo bakimuye umukozi bagira bati << Bitewe nimikorere myiza yawe uhawe akagali gafite abaturage beshi bakenera service $ Congz>>cg uhinduriwe mukagali ka ...kuko service delivery yawe idashimishijecyane.improve burya abakozi nabo ubwabo bikorera evaluation hari nabavuga ngo nange nakwiyirukana bitewe numusaruro natanze.hahahahahahaahahaha arikose Koko bagendeye kuki babahindura?

vava yanditse ku itariki ya: 20-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka