Rutsiro:Abayobozi b’inzego z’ibanze barasabwa kongera gushishikariza abaturage gutanga mituweri
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Gicurasi 2015 ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwagiranye inama n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari, ab’imirenge ndetse n’abafite aho bahurira n’imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza (MUSA), maze ubuyobozi bw’akarere bubasab kongera imbaraga mu gushishikariza abaturage gutanga imisanzu ya Mituweri.
Byagarutsweho mu gihe muri uyu mwaka hagaragaye ko bamwe mu baturage batitabiriye gutanga imisanzu abayobozi b’inzego z’ibanze bagasabwa kumvisha abaturage ubwiza bwo gutanga ubwisungane mu kwivuza.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, yagize ati “Umwaka ushize ntitwitwaye neza bishoboka muri mituweri kandi ubu nta kindi twabikoraho, iby’uyu mwaka ariko twasabye abayobozi ko barushaho gukangurira abaturage gutanga imisanzu ymutuweri kugira ngo tutazongera gusigara inyuma.”
Muhizi Patrick, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihango, yavuze ko ibyo basabwe babyumvise kandi ko biteguye kubishyira mu bikorwa.
Yagize ati “Ibyo twasabwe twabyumvise kandi tugiye gutangira kubishyira mu bikorwa nka njye kuva ejo(ku wa gatatu) nzatangira kubibwira abayobozi b’utugari n’imidugudu batangire babibwire abaturage.”

Gusa, uyu munyamabanga nshingwabikorwa avuga ko hari imbogamizi y’abaturage bamwe na bamwe batarumva neza akamaro ko gutanga mutuwei ariko ngo abo na bo ni igihe cyo kubumvisha akamaro kabyo.
Ikindi cyagarutsweho ni ukuba hari bamwe bakira imisanzu y’abaturage bakayikoresha mu nyungu zabo; abo na bo ngo ntibazihanganirwa kuko umuturage aba yaratanze uwo musanzu ugenewe kumuvuza ndetse ukanavuza mugenzi we mu gihe we atarwaye.
Akarere ka Rutsiro, mu mwaka ushize w’imihigo ni ko kabaye aka nyuma mu bwitabire bwo gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza ariko hakaba harakunze kugenda hagaragara bamwe bagiye banyereza amafaranga yatanzwe n’abaturage.
Mbarushimana Cisse Aimable
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|