Rutsiro: Abayobozi b’ibigo by’amashuri barashishikarizwa gufasha club zirwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Umuryango Handicap International, kuri uyu wa 24 Gashyantare 2015 mu nama wagiranye n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, wabasabye gushyigikira amatsinda y’abanyeshuri arwanya ihohoterwa rishishingiye ku gitsina (Anti-GBV Clubs) kuko ngo byafasha mu kurirandura.

Umukozi wa Handicap International, ushinzwe ibikorwa by’ubuvugizi n’ubukangurambaga mu mushinga wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Nyirabageni Nicole, yagize ati” Turasaba abayobozi b’ibigo kwita kuri Anti GBV Clubs abana bakabona ubumenyi bwimbitse ku ihoterwa rishingiye ku gitsina kuko byafasha kurandura burundu iryo hohoterwa.”

Umukozi wa Handicap International mu mushinga Ubuntu Care yasabye abayobozi b'ibigo by'amashuri kwigisha abana kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Umukozi wa Handicap International mu mushinga Ubuntu Care yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kwigisha abana kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Bapfakurera Anastase, Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri Yisumbuye cya Mushubati mu Karere ka Rutsiro avuga ko byo babwiwe bizafasha benshi ku buryo ngo ubu bagiye gushyira ingufu mu gushyigikira ama Club arwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina nubwo ngo n’ubundi ku kigo cye asanwe abikora.

Ati” Iyi nama yari ikenewe kuko izafasha benshi nkaba mbona izahwitura abari baradohots.Tugiye kongeramo imbaraga ariko nkanjye ku kigo nyobora iri tsinda rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina risanzwe rishyigikiwe.”

Bamwe mu bayobozi b'ibigo by'amashuri bari bari muri iyo nama.
Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bari bari muri iyo nama.

Naho Silas Musabyirema, Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri y’abafite ubumuga cya KOMERA avuga ko bahura n’imbogamizi gukora ubukangurambaga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku bafite ubumuga bwo mu mutwe ariko ngo bagerageza gukoresha amayeri yose kugira ngo bamenye neza icyo bababwira.

Kugira ngo babafashe kubymva neza ngo banategura udukino dutuma barushaho kugira ubumenyi ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mu rwego rwo kurushaho gukora ubukangurambaga mu kurwanya Ihohoterwa rishingiye ku gitsina Handicap International muri Werurwe 2015 ngo izahuza ibigo by’amashuri yaba abanza n’ayisumbuye babahe inyigisho zishingiye mu kumenya uburyo umwana yakwirinda ihohoterwa.

Mbarushimana Aimable

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni byiza cyane kubakangurira

kamonyo sengi yanditse ku itariki ya: 26-02-2015  →  Musubize

xlub zishinzwe kurwanya ihihoterwa rishingiye ku gitsina zigomba gukora neza cyane mu mashuri maze abana bagakura baze neza ububi bwabyo

rugigana yanditse ku itariki ya: 25-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka