Rutsiro: Abatuye ku kirwa cya Bugarura bishimiye kugendererwa na guverineri bwa mbere mu mateka

Abatuye ku kirwa cya Bugarura giherereye rwagati mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rw’akarere ka Rutsiro bavuga ko byababereye nk’igitangaza kuba Guverineri, umuyobozi ukomeye wo ku rwego rw’intara y’Uburengerazuba, yabasuye kuri icyo kirwa bakabasha kuganira amaso ku maso.

Mu mbyino zijyanye n’umuco wo kuri icyo kirwa, Abaturage b’ikirwa cya Bugarura, abato n’abakuru, bose bari bahuruye baje kwakira no kwirebera umushyitsi ukomeye ku rwego rw’intara wabasuye tariki 21/05/2014.

Abatuye ku kirwa cya Bugarura babinyujije mu mbyino zabo berekanye ko bishimiye cyane abashyitsi babasuye.
Abatuye ku kirwa cya Bugarura babinyujije mu mbyino zabo berekanye ko bishimiye cyane abashyitsi babasuye.

Umwe mu baturage bo kuri icyo kirwa witwa Twagirayezu Ignace w’imyaka 44 y’amavuko yagize ati “ni ukuri twishimye, twanezerewe, kuko ni bwo bwa mbere twabona umuyobozi wo ku rwego rw’intara adusura, nabyishimiye cyane ntabwo namenya uko nabivuga.”

Guverineri w’intara y’Uburengerazuba, Mukandasira Caritas na we yishimiye kugera kuri icyo kirwa yari asanzwe yumva kivugwa ariko adatekereza ko azakigeraho. Ngo byabaye ngombwa kuhagera mu rwego rwo kuganira n’abo baturage, hagamijwe kurebera hamwe ibibazo bafite , gufatanya kubishakira umuti no kubereka ko igihugu kibitayeho.

Kimwe mu bibazo Guverineri Mukandasira yasanze kuri icyo kirwa ni ubwiyongere bukabije bw’abaturage mu gihe nyamara ubutaka bw’icyo kirwa bwo butiyongera. Ikirwa cya Bugarura gituweho n’abaturage 1728, batuye mu ngo 202. Yasabye abaturage kwitabira kuboneza urubyaro, babyara abo igihugu gifitiye ubushobozi bwo kwitaho.

Guverineri Mukandasira (hagati), umuyobozi w'ingabo mu Burengerazuba n'umuyobozi w'akarere ka Rutsiro bagendereye abatuye ku kirwa cya Bugarura.
Guverineri Mukandasira (hagati), umuyobozi w’ingabo mu Burengerazuba n’umuyobozi w’akarere ka Rutsiro bagendereye abatuye ku kirwa cya Bugarura.

Mu gusubiza bimwe mu bibazo abaturage bagejeje kuri guverineri birimo nk’ikibazo cy’ivuriro riri kuri icyo kirwa rikora iminsi ibiri gusa mu cyumweru, ku buryo uramutse arwaye mu yindi minsi bimugora kubona aho yivuriza, Guverineri Mukandasira yavuze ko agiye kuvugana n’inzego z’ubuzima zikurikirana abatuye kuri icyo kirwa, kugira ngo barebere hamwe uburyo bashyiraho umuforomo uhoraho.

Ku bindi bibazo birimo umuriro w’amashanyarazi kuri icyo kirwa ndetse n’amazi meza kimwe no korohereza abanyeshuri bo kuri icyo kirwa kubona amashuri bazajya barangirizamo umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye bitabaye ngombwa kwambuka ngo bajye kwiga hakurya, Guverineri Mukandasira yabemereye ko agiye kubikorera ubuvugizi mu nzego zibifite mu nshingano.

Abatuye ku kirwa cya Bugarura batunzwe ahanini n’uburobyi bakorera mu kiyaga cya Kivu. Basabwe kwirinda gukoresha imitego y’amafi itemewe izwi ku izina rya kaningini kuko ifata n’utwana tw’amafi duto cyane.

Guverineri Mukandasira yabwiye abatuye i Bugarura ko ibibazo byabo azabikorera ubuvugizi ariko abasaba kuboneza urubyaro kuko bari kwiyongera cyane.
Guverineri Mukandasira yabwiye abatuye i Bugarura ko ibibazo byabo azabikorera ubuvugizi ariko abasaba kuboneza urubyaro kuko bari kwiyongera cyane.

Guverineri w’uburengerazuba yari aherekejwe n’umuyobozi w’ingabo mu ntara y’Uburengerazuba, General Mubarak Muganga, umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, abahagarariye ingabo na polisi mu karere ka Rutsiro hamwe n’abahagarariye ingabo na polisi bacunga umutekano mu kiyaga cya Kivu.

Mbere yo gusura abatuye ku kirwa cya Bugarura babanje kugenderera ikirwa cy’Iwawa, nyuma yaho baganira n’abaturage bo mu murenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro ku bijyanye n’uburyo barushaho gufatanya mu kwimakaza imiyoborere myiza n’umutekano muri rusange.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka