Rutsiro: Abashinzwe gutegura ibisasu basenye igisasu cyari cyaratezwe n’abacengezi

Mu Kagari ka Ruronde mu Murenge wa Rusebeya ho mu Karere ka Rutsiro haturikirijwe igisasu cyari cyaratezwe n’abacengezi, kuwa gatanu tariki ya 19/12/2014 ku isaha ya saa sita n’iminota 50 z’amanywa.

Iki gisasu cyo mu bwoko bwa "Strim" (barashisha imbunda nini) cyaturikijwe nyuma y’iminsi 12 kivumbuwe n’abaturage ubwo bahingaga hafi y’ishyamba rya Mukura bakaza kubibwira abashinzwe gutegura ibisasu ari nabo bagiturikije.

Aya makuru yemezwa n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusebeya, Ladislas Ruzindana ugira ati “igisasu cyaturikijwe ni icyavumbuwe n’abaturage hafi y’ishyamba rya Mukura ubwo bahingaga ariko kuri uyu wa gatanu nibwo cyaturikijwe n’ingabo zibishinzwe”.

Muri uyu murenge si ubwa mbere habonetse ibisasu biteze kuko mu mezi abiri ashize hari haturikijwe ikindi gisasu cyari mu Kagari ka Remera muri uyu murenge.

Marushimana Aimable

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka