Rutsiro : Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi baharuye umuhanda ugana ku bitaro bya Murunda
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu karere ka Rutsiro, tariki 06/10/2012 , baharuye umuhanda uhuza ibitaro bya Murunda na santeri ya Congo Nil. Uwo muhanda wanyujijwe mu tugari twa Teba na Mataba.
Uwo muganda udasanzwe wakozwe mu rwego rwo kwitegura isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe.
Umuhanda waharuwe uzafasha abaturage ba Rutsiro kugera ku bitaro bya Murunda ku buryo bworoshye; nk’uko byasobanuwe n’ umuyobozi uhagarariye FPR-Inkotanyi mu ntara y’i Burengerazuba, Nkurikiyinka Jean Nepomuscene.
Yagize ati : “Ubundi twahoraga duca epfo iriya, umurwayi akagerayo yarembye, bigaragara yuko iki gikorwa mwebwe abanyamuryango mukoze kizatugiraho ingaruka nziza”.

Umunyamabanga mukuru wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’igihugu, Ngarambe Francois na we witabiriye uwo muganda yashimiye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu karere ka Rutsiro kubera ibikorwa bamaze kugeraho nk’abanyamuryango.
Ati: “Nagira ngo mbabwire ko nishimiye kuba ndi kumwe na mwe, kandi ndagira ngo mbashimire ko mwitabiriye iki gikorwa muri benshi. Mukomereze aho. Niba ari uku bihora, amanota ngira ngo nta wakuraho na rimwe, muri inkotanyi, kuko umuryango buriya urangwa n’ibikorwa. Gahunda ya FPR Inkotanyi ni ugukora kugira ngo umunyarwanda ave habi ajye aheza.”
Bwana Ngarambe yaboneyeho no kwibutsa abo banyamuryango ko bagomba guharanira gushyira mu bikorwa inshingano z’umuryango. Muri zo harimo kuyobora neza Abanyarwanda, ubumwe, ubukungu, amajyambere, kurwanya ruswa, akarengane, n’ibindi.
Nubwo Ngarambe yashimiye abo banyamuryango kubera ko nyinshi muri izo nshingano bazigezeho, yaboneyeho no kubibutsa ko batagomba kwicara gusa. Ati : “Ntabwo mugomba guterera agati mu ryinyo, mugomba gukomereza aho, mugashyiramo imbaraga cyane”.
Mu nama yabaye nyuma y’umuganda, yahuje abayobozi b’umuryango ku nzego z’imirenge, akarere ndetse n’abashyitsi bari bahari, hatanzwe umwanya wo kuvuga ku byo umuryango FPR-Inkotanyi wagejeje ku Banyarwanda.
Bamwe mu bitabiriye iyo nama bashimiye FPR-Inkotanyi ko yabafashije kugaruka mu Rwanda, muri bo hakaba hari ababashije kurukandagiramo bwa mbere.
Hari abandi bashimiye FPR-Inkotanyi ko ufite gahunda zitandukanye ziganisha ku iterambere ry’umuturage zirimo amakoperative, koroza abatishoboye kugira isuku no guha umugore ijambo.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
That is good. uwo muhanda wari ukenewe cyane