Rutsiro : Abanyamuryango ba FPR biyemeje kwihutisha ibikorwa by’iterambere bikiri inyuma

Kongere y’umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Rutsiro yateranye mu mpera z’icyumweru gishize, abanyamuryango bemeranya kuba abanyamuryango nyabo barangwa n’ibikorwa ndetse n’imyitwarire ihesha ishema umuryango, bafatira hamwe n’ingamba zo kwihutisha ibikorwa biyemeje kugeraho muri uyu mwaka bikiri inyuma.

Bimwe mu bikorwa biteganyijwe muri uyu mwaka wa 2013/2014 byagaragaye ko bikiri inyuma ni nko kongera ubuso buhinzeho icyayi, ndetse no kubyaza umusaruro ubwanikiro bwubatswe ariko bukaba budakoreshwa.

Abanyamuryango ba FPR biyemeje kuba abanyamuryango nyabo, baharanira umutekano n'iterambere ry'igihugu.
Abanyamuryango ba FPR biyemeje kuba abanyamuryango nyabo, baharanira umutekano n’iterambere ry’igihugu.

Hifujwe ko abaturage bimuwe n’ibikorwa bya EWSA birimo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Gashashi batishyuwe mbere ko bakwishyurwa. Bemeranyijwe no kongera ingufu mu gutanga mituweli y’uyu mwaka no kwitabira umuganda, dore ko byagaragaye ko akarere ka Rutsiro kakiri inyuma y’utundi muri mituweli no mu gukora umuganda.

Abanyamuryango batanze ibitekerezo basaba ko amazi, amashanyarazi na gahunda ya Girinka na byo byagera ku bantu benshi bashoboka, kuko byagaragaye ko ibyakoze ari bike, ugereranyije n’umubare munini w’abasigaye babikeneye.

Inama y’inteko rusange y’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Rutsiro yateranye nyuma y’izindi zayibanjirije zagiye zikorwa ku rwego rw’imirenge.

Umuyobozi w’umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard yashimiye abanyamuryango kubera ubwitabire ndetse n’ibitekerezo batanze byavuyemo ingamba zigamije kurushaho guteza imbere umuryango.

Mu myanzuro yafatiwe muri iyo kongere, harimo gukomeza kunoza imikorere y’umuryango kuva ku karere kugeza ku rwego rw’umudugudu, abanyamuryango basaba ko abahagarariye umuryango wa FPR-Inkotanyi kuva ku karere kugeza ku rwego rw’imidugudu barushaho kongera imbaraga mu mikorere n’imikoranire hagati yabo.

Depite Mureshyankwano usanzwe ari umuyoboke wa FPR yasabye ko umubare munini w'abanyamuryango ukwiye kugaragarira mu bikorwa bifatika bageza ku gihugu.
Depite Mureshyankwano usanzwe ari umuyoboke wa FPR yasabye ko umubare munini w’abanyamuryango ukwiye kugaragarira mu bikorwa bifatika bageza ku gihugu.

Ubu buryo ngo buzatuma habaho kwegera umunyamuryango no kumuba hafi ndetse no kumufasha kuba umunyamuryango wa nyawe koko, yubahiriza amahame remezo y’umuryango, arangwa n’imyitwarire ihesha ishema umuryango, ndetse yitabira na gahunda zose za Leta mbere y’abandi bose kugira ngo ababere intangarugero.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Rutsiro baganiriye no kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda bibutswa ko bagomba kurangwa n’ubumwe, birinda amacakubiri, ahubwo bakita ku cyateza imbere igihugu.

Basabwe no kugira uruhare mu kwicungira umutekano, batangira amakuru ku gihe y’icyo ari cyo cyose babonye gishobora guhungabanya umutekano.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo   ( 2 )

turasabwa ibyo amagambo kubigabanya tugashyira ibikorwa byinshi imbere, urebye nicyo kibura, ubundi tukiyubakira igihugu cyacu, tugatana nubukene n’ubushomeri. FPR umuryango w’abanyarwanda uzadufasha kubuaka iki gihugu tukakigira ubukombe

bosco yanditse ku itariki ya: 19-03-2014  →  Musubize

intego ya RPF inkotanyi ni ukubaka u Rwanda ruteye imbere kandi rutunganiye buri wese. ibyakozwe ni byinshi kandi inzira ikomeze

kaminama yanditse ku itariki ya: 19-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka