Rutsiro : Abambuye Coopec Dukire miliyoni 27 bagiye kwishyuzwa

Koperative yo kubitsa no kuguriza yitwa Coopec Dukire yakoreraga mu murenge wa Mushonyi mu karere ka Rutsiro, itagikora iki gihe, irashishikariza abo yagurije amafaranga hamwe n’abahamwe n’icyaha cyo kunyereza umutungo wayo kuyishyura kugira ngo na yo ibone uko isubiza abari abanyamuryango bayo amafaranga yabo bari barayibikijemo.

Coopec Dukire yatangiye ahagana muri 2002 yitwa ikigega cy’ubwisungane cya paruwasi ya Biruyi (UPB) mu rwego rwo kwigisha abakirisitu ba paruwasi ya Biruyi kuzigama no kwaka inguzanyo bakajya bishyura bongeyeho inyungu ntoya.

Imikorere mibi no kutagira ubuzima gatozi byatumye Coopec Dukire ifunga imiryango, abo yagurije banga kuyishyura, abayibikijemo, amaso ahera mu kirere.
Imikorere mibi no kutagira ubuzima gatozi byatumye Coopec Dukire ifunga imiryango, abo yagurije banga kuyishyura, abayibikijemo, amaso ahera mu kirere.

Mu mwaka wa 2008, abari abayobozi b’icyo kigega batekereje ukuntu bashaka ubuzima gatozi, ariko ntibyakunda kubera ko bitari gushoboka ko mu murenge umwe habamo ibigo bitatu by’imari iciriritse ari byo Clecam, Coopec Dukire n’umurenge SACCO kuko byari gutuma buri kigo kitabasha kubona abanyamuryango bahagije.

Kubera ko itashoboraga gukomeza gukora nk’ikigo cy’imari iciriritse kandi nta buzima gatozi ifite, Coopec Dukire yasabwe kwihuza na Clecam cyangwa se n’umurenge SACCO, ariko na byo biranga kubera ko nta mafaranga yari ifite mu isanduku, ikaba kandi yari ifite n’imyenda igomba kwishyura.

Mu mwaka wa 2011, abari abakozi bayo batatu, abo bita Gérant, Comptable na Caissière, ngo bayibye miliyoni 12, barafatwa bakatirwa igifungo cy’imyaka ibiri, ariko ayo mafaranga yo ntibarayishyura.

Hari abanyamuryango Coopec Dukire yagurije bakaba bagomba kuyishyura amafaranga angana na miliyoni umunani hafi n’igice, ayo akaba ari ayo Coopec yabagurije hatabariwemo inyungu. Haramutse habariwemo n’inyungu yose hamwe ngo yarenga miliyoni 15.

Ayo mafaranga Coopec Dukire igize amahirwe ikayabona ngo byayifasha kwishyura umukozi iyo koperative yahagaritse, arayirega, aranayitsinda, itegekwa kumwishyura amafaranga angana na miliyoni eshanu. Hari andi mafaranga asaga miliyoni eshanu Coopec Dukire igomba gusubiza abanyamuryango bayo bari barayibikijemo.

Gushaka ubuzima gatozi bimaze kwanga, ndetse no kwihuza n’ibindi bigo by’imari na byo bimaze kwanga, ubuyobozi bwa Coopec Dukire bwatangiye kwishyuza abari bayifitiye amafaranga kugira ngo na yo ibone uko yishyura abo ifitiye imyenda, ariko abantu bagenda bagaragaza ubushake buke bwo kwishyura.

Mu bafitiye amafaranga Coopec Dukire harimo n’abayobozi

Coopec Dukire igaragaza ikibazo cy’abantu banga kwishyura bitwaje ko ari amafaranga bahawe na Coopec zidafite ubuzima gatozi bakumva ko byarangiye nta we uzabishyuza kubera ko ngo Coopec zidafite ubuzima gatozi zitemerewe kurega.

Coopec Dukire ibabazwa n’uko hari abayobozi bari bakwiye gufata iya mbere bakishyura nyamara bakaba ari bo baca intege abandi bahawe inguzanyo. Muri bo harimo uwitwa Dushimirimana Edouard ushinzwe VUP mu mirenge ya Manihira na Ruhango mu karere ka Rutsiro urimo umwenda usaga ibihumbi 750 bimaze imyaka irenga ine ayahawe.

Icyakora we avuga ko atigeze yanga kuyishyura, ahubwo ko byatewe n’uko atumvikanaga na koperative ku buryo agomba kuyishyuramo ndetse n’umubare nyakuri w’ayo agomba kwishyura. Ngo yiteguye kuyishyura igihe cyose azaba yishyujwe binyuze mu mucyo.

Hari n’undi witwa Gitimbanyi Christophe, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Ruronde mu murenge wa Rusebeya. Agomba kwishyura Coopec Dukire umwenda ubarirwa mu bihumbi 500.

Na we avuga ko atanze kwishyura kuko igihe yahawe cyo kwishyura kitararangira. Icyakora ngo yigeze kumara igihe atishyura make make nk’uko byari mu masezerano bitewe n’uko muri iyo koperative habayemo ibibazo igasa n’aho ihagaze, na we rero amara igihe yarahagaritse ibijyanye no kwishyura.

Ubuyobozi bw’akarere bwemeye gutanga ubufasha mu kwishyuza

Mu rwego rwo gukomeza kwishyuza abanze kwishyura, ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bwiyemeje gufasha iyo koperative kwishyuza, busaba koperative ko yakora urutonde rw’abantu barimo imyenda rugaragaza amafaranga buri muntu asigayemo n’inyungu agomba kongeraho.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere mu karere ka Rutsiro, Nsanzimfura Jean Damascene yavuze ko akarere kamaze kubona urutonde rw’abagomba kwishyura, ikigiye gukurikiraho kikaba ari ugukomeza kubishyuza kugira ngo buri muntu wari ufitemo amafaranga abashe kuyasubizwa.

Icyakora ngo kugaruza ayo mafaranga bisa n’ibigoranye kubera ko iyo koperative nta buzima gatozi yari ifite, ariko ngo hazabaho ubufatanye hagati y’inzego zose bireba ndetse n’abaturage kugira ngo icyo gikorwa kibashe kugenda neza.

Nsanzimfura avuga ko bifuza ko nibura bitarenze ukwezi kwa kane muri uyu mwaka wa 2014 icyo kibazo cyaba cyarangiye, cyangwa se nibura hakaba habayeho kumenya neza imiterere y’ibibazo bisigayemo kugira ngo bikemurwe.

Hagati aho abaturage babikije amafaranga yabo muri Coopec Dukire bo bavuga ko kuba batarayaboneye igihe byabagizeho ingaruka ku buzima bwabo kuko harimo ababuze uko bagura imbuto yo guhinga, kwishyurira abana amashuri, kwishyura mituweli, kimwe n’indi mishinga bateganyaga kuyakoresha, ariko ikaba yarahagaze.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka