Rutsiro: Abakozi batanu b’Akarere barokotse impanuka

Mu Murenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro, haravugwa impanuka y’imodoka yarenze umuhanda igwa munsi y’umukingo, abakozi bane b’Akarere ka Rutsiro n’umushoferi bararokoka.

Nta wakomerekeye muri riyi mpanuka
Nta wakomerekeye muri riyi mpanuka

Ni impanuka yabaye ahagana mu ma saa yine kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Nyakanga 2023, ubwo abo bakozi bari mu butumwa bw’akazi, berekeza ahagiye kubera ubukangurambaga bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), mu Murenge wa Nyabirasi, bujyanye n’amategeko yo kurengera ibidukikije.

Umukozi ushinzwe itumanaho n’imibanire y’Akarere n’abaturage, Niyitegeka Fabien, yabwiye Kigali Today icyateye iyo mpanuka, avuga n’uburyo abari muri iyo modoka bamerewe nyuma yaho.

Ati “Ntabwo turabikurikirana neza ariko ikibazo cyabaye ni ikijyanye n’imikorere y’imodoka, kuko byagaragaye ko ipine yaba yagize ikibazo igafunguka imodoka irenga umuhanda igwa munsi y’umukingo, bari bageze ahazamuka”.

Arongera ati “Yari itwaye abantu batanu barimo abakozi b’Akarere n’umushoferi, kugeza ubu bose bameze neza nta wagiye mu bitaro”.

Abo bakozi ngo nyuma yo kurokoka iyo mpanuka, bahise bohererezwa indi modoka ibageza aho bari bagiye, bakomeza akazi kabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ikigaragara nuko niriya modoka ubwayo ishaje idakwiye gukoreshwa na Karere mwibaze namwe umwaka iriya modoka yakozwemo murahita mubona igisubizo niba ndeba neza ni Prado zo muli za 90

lg yanditse ku itariki ya: 25-07-2023  →  Musubize

Imana ishimwe cyane ubwo ntawaburiyemo ubuzima

Alexis yanditse ku itariki ya: 25-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka