Rutsiro: Abakozi 16 bahagaritswe bakekwaho kunyereza umutungo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro butangaza ko bwahagaritse abakozi 16 barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge batanu mu gihe cy’amezi atandatu, bakekwaho kunyereza umutungo.

Abandi bakozi bahagaritswe barimo abakozi icyenda bakora ku rwego rw’imirenge, n’abakozi babiri bo ku rwego rw’akarere.

Kigali Today ivugana n’umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Emerance Ayinkamiye, yemeje ko abakozi bahagaritswe kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.

Ati “Ni byo abakozi bahagaritswe kugira ngo urwego rw’ubugenzacyaha rubakoreho iperereza, naho nk’akarere ko twarangije iryacu”.

Ayinkamiye avuga ko nubwo bakurikiranyweho kunyereza imitungo, atifuza kubivugaho kuko biri mu iperereza, ariko ngo bakurikiranyweho imicungire mibi y’ibikoresho by’imihanda ya VUP bavuga ko babitse kandi bitari mu bubiko.

Uyu muyobozi ntatanga ingano mu mafaranga y’ibyanyerejwe, aho avuga ko bizagaragazwa n’ubugenzacyaha buri kubikoraho iperereza.

Ati “Ntabwo bafunzwe barakurikiranwa bari hanze, ariko ibyo twakoze ni ibigenwa n’itegeko”.

Abanyamabanga nshingwabikorwa bahagaritswe barimo abayobora imirenge ya Nyabirasi, Rusebeya, Mushubati, Murunda na Ruhango, naho abakozi b’akarere ni ushinzwe imari n’ubutegetsi (DAF) n’umukozi ushinzwe ‘one Stop Center’ ufite mu nshingano ibijyanye n’imihanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Rwose twirinde guca imanza nkuko maire yabigenje .ahubwo dusenge nyagasani azabisobanure kuko twese uwadushungura atatuburamo inkumbi. Jye ndikubisengera ngo nubwo bimeze bityo ntibikabahame ahubwo bizagaragare nkikosa hanyuma rikosorwe kuko gufungwa uvanywe no mu kazi birutwa no kwipfira ugategereza kugaruka kwa Yezu nkabandi twese.

Alias yanditse ku itariki ya: 13-03-2022  →  Musubize

Nibyo rwose nanjye ntuye rutsiro umurenge wa mukura ahubundi abashaka gusesagura umutungo wa leta babakanire ikibakwiye kuko baba bangije byinshi sawa murakoze

Havugimana Jean Damour yanditse ku itariki ya: 11-08-2020  →  Musubize

Birakwiye ko hakurikiranwa isimbuzwa ryabo bayobozi kuko umuturage akwiye kubona service akeneye kugihe kuko iyo bitagenze bityo ubukungu bwigihugu burazahara murakoze

NSABIMANA yanditse ku itariki ya: 9-08-2020  →  Musubize

Muraho!
Ibi n’igihombo gikomeye ku baturage bo bagenerwa bikorwa bakaba n’abafatanyabikorwa bibanze mu iterambere y’akarere.
Aba 16 bariyongera kubandi x bari batarasimbuzwa munzego zibanze kdi kugira ngo abirukanwe imyanya yayabo igemo abandi biratinda cyanee n’imyaka 2 yashira abaturage bibaza bakisubiza.Nubwo iyi myanya ijyamo abasigire nabyo ntibitanga umusaruro iyo gusimbuza uwirukanwe bidakozwe mugihe gito hubahirijwe amategeko n’amabwiriza bigenga umurimo.Gukora nk’umusigire igihe kirekire ubazwa inshingano zawe nizundi bituma uzica zose.Urugero: nkubu umurenge utarimo Gitifu ntabahasezeranira(marriage civil) bisaba ko bajya muyindi mirenge.Ibi bisaba amikoro ahagije bikagira ingaruka mbi kubatayafite kuko bashinga ingo zitemewe n’amategeko zanabaye nyinshi muri ikigihe.Leta n’abafatanyabikorwa nibo bakwiye gutanga igisubizo kirambye kuriki kibazo kunyungu z’umuturage.Murakoze!

Gerard yanditse ku itariki ya: 7-08-2020  →  Musubize

Birababaje kuba abayobozi bahiga kuzamura imibereho myiza n’ubukungu by’abaturage bikarangira bishyiriye mumifuka yabo. Bibaye bibahama rwose ubutabera buzakore akazi kabwo.

Bem yanditse ku itariki ya: 6-08-2020  →  Musubize

Nibakurikiranwe nibibahama bazabiryozwe nibababere bazasubizwe mukazi. Gusa ibikorerwa muturere nagahomamunwa bagenzure n’andi masoko ya leta

Bem yanditse ku itariki ya: 6-08-2020  →  Musubize

Ubu rero mwamaze kubacira urubanza, mbere ko baburana mwavuze se ko bakekwa kunyereza umutungo wa leta,ese Bose bashyinzwe umutungo,vous avez des pièces contre pièces, ibimenyetso. Ese ubundi in général abakozi bari sécuriser, ese abakozi ba leta ntibahohoterwa ese kuberiki abakozi batagira solidarity bagakoreswa amakosa nababayobora than bya komera bakabigarika nizeyeko wowe nku umunyamakuru wabavugishije,nuriye abandi rutabibagiwe.Nguko uko abakozi bamerewe.

Gasaba yanditse ku itariki ya: 6-08-2020  →  Musubize

Namwe munyumvire abakozi 16 bose banyereza ibya Leta mu Karere kamwe gusa!!Kandi buriya wasanga bose bitwa abakristu!!Ndetse buriya bamwe bajya no gusenga.Ibi bidufasha kumva impamvu Yezu yerekanye ko abakristu nyakuri ari bake.Bisaba gutinya Imana no kwirinda gukunda ibyisi cyane,ukanyurwa n’ibyo ufite,aho kwifuza.Tukirinda kuba abantu Imana yita “abisi”.Nukuvuga abumva ko ubuzima gusa ari amafaranga,shuguri,politike,etc…Ibyo gushaka Imana bakabikuba na zero.Nkuko ijambo ryayo rivuga,bene abo ntabwo bazaba mu bwami bw’Imana.

karegeya yanditse ku itariki ya: 6-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka