Rutsiro: Abafite ubumuga nabo bashoboye gukora-NCPD

Perezida w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD), niyomugabo Romalis aributsa abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Rutsiro ko n’abafite ubumuga bashoboye gukora.

Hari kuwa gatanu tariki ya 23/01/2015 ubwo NCPD yaganiraga n’abayobozi banyuranye mu Karere ka Rutsiro bibutswa ko abafite ubumuga hari ibyo bashoboye gukora bityo badakwiye guhezwa muri bikorwa by’iterambere.

Niyomugabo yemeza ko abafite ubumuga nabo bashobora gukora bakaba badakwiye guhezwa mu bikorwa by'iterambere.
Niyomugabo yemeza ko abafite ubumuga nabo bashobora gukora bakaba badakwiye guhezwa mu bikorwa by’iterambere.

Ngo byakunze kugaragara ko hari abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abafatanyabikorwa badakunda guha akazi abafite ubumuga cyane cyane nk’iyo habonetse uburyo, akaba ariyo mpamvu bari kugenda begera inzego z’ubuyobozi ngo babibutse ko n’abafite ubumuga bashoboye, nk’uko Niyomugabo yatangarije Kigali today.

Yagize ati “Turi kugenda tuganira n’inzego z’ubuyobozi mu turere tubibutsa kudaheza abafite ubumuga mu mirimo yabageza ku iterambere, kuko twasanze hari abayobozi bamwe na bamwe batumva ko abafite ubumuga twashobora gukora. Nk’urugero ugasanga mu murenge runaka hari gucukurwa imirwanyasuri; nibyo koko umuntu ufite ubumuga bw’ingingo ntiyacukura ariko ashobora kwicara mu kagare akandika imibyizi y’abacukura n’izindi ngero nyinshi zirahari”.

Muri iyi nama yitabiriwe n'abayobozi b'imirenge n'abafatanyabikorwa banyuranye abadohotse basabwe kwikubita agashyi.
Muri iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’imirenge n’abafatanyabikorwa banyuranye abadohotse basabwe kwikubita agashyi.

Cyakora n’ubwo hakiri urugendo rurerure, abafite ubumuga bishimira intambwe bagezeho nk’aho kwiga ku bafite ubumuga byorohejwe, bakaba bashimira Leta y’u Rwanda aho imaze kubageza.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buvuga ko bwiteguye gukomeza gukora ubukangurambaga mu bayobozi bose kuva ku mudugudu kugeza ku murenge kugira ngo abafite ubumuga ntibahezwe mu bikorwa by’iterambere, nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirabagurinzira Jaqueline yabitangaje.

Ati “Ntabwo duheza abafite ubumuga muri gahunda za Leta ahubwo gukora ni uguhozaho turakomeza gukora ubukangurambaga kuva ku mudugudu kugera ku murenge dushishikariza abayobozi gukomeza kwita ku bafite ubumuga, no kubaha imirimo igihe yabonetse nk’uko n’ubundi bamwe babitangiye ariko tuzakomeza kubibibutsa”.

Nyirabagurinzira avuga ko bazakomeza gukora ubukangurambaga.
Nyirabagurinzira avuga ko bazakomeza gukora ubukangurambaga.

Kuba NCPD ikomeje kwegera abayobozi b’inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa si ukubanenga ahubwo ni ukubibutsa kwita ku bafite ubumuga uwadohotse yongere yikubite agashyi.

Mu karere ka Rutsiro abafite ubumuga butandukanye basaga ibihumbi 7, aba bose nabo ngo gahunda zitandukanye ndetse n’ibikorwa by’iterambere nka VUP, Gira inka, ubudehe, uburezi n’ibindi bibageraho kugira ngo icyo cyiciro cyabafite ubumuga kidasigara inyuma mu iterambere ry’igihugu.

Mbarushimana Aimable

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka