Ruswa no gukorera mu mucyo biracyari imbogamizi ku miyoborere- RGB

Ubushakashatsi ngarukamwaka bw’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) ku miyoborere, bwagaragaje ko hakwiye kongerwa imbaraga mu kurwanya ruswa, ndetse hakanavugururwa uburyo bwo gukorera mu mucyo

Byatangajwe kuri uyu wa 3 Ukwakira 2018, ubwo hamurikwaga ku nshuro ya Gatanu ubushakashatsi buzwi nka ‘Rwanda Governance Scorecard’, bugaragaza uko inkingi z’imiyoborere zari zihagaze mu mwaka ushize wa 2017.

Mu bipimo umunani ubwo bushakashatsi bwubakiyeho, icyo kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo, cyagaragaye ko kirimo imbogamizi, kuko ngo mu 2017 byaragabanutse bigera kuri 83.72% bivuye 86.56. %

Igabanuka ry’ibyo bipimo RGB yavuze ko ryaturutse ku manota make yavuye mu buryo abaturage bishimira uko ruswa irwanywa mu nzego z’ibanze.

Ayo manota yavuye kuri 83.5 % mu mwaka wa 2016 agera kuri 60.95% mu 2017.

Byanatewe kandi n’uko muri ubwo bushakashatsi abaturage batahwemye kugaragaza ko uko bahura na ruswa iyo bashaka serivisi muri izo nzego, bigenda byiyongera.

Muri ubwo bushakashatsi igipimo cy’umutekano n’ituze rusange mu gihugu ni cyo cyaje ku isonga ku kigero cya 94.97 % bivuye kuri 92.62 % mu mwaka wa 2016.

Igipimo cy’ubutegetsi bugendera ku mategeko gifite amanota angana na 83.68 % bivuye kuri 79.68 %.

Uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage bifite amanota 83.83% bivuye kuri 81.83%

Uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa bifite amanota 76.79 % bivuye kuri 77.01 %, naho ibijyanye n’imibereho myiza y’abaturage bifite 75.55 % bivuye kuri 74.88%,

Imitangire ya serivisi iri ku manota 74.25% bivuye kuri 72.93% naho iterambere ry’ubukungu riri kuri 78.04% bivuye kuri 76.82 %.

Igipimo cy’iyubahirizwa ry’amategeko ni cyo kiyongereye ku rwego rwo hejuru kuko cyazamutseho 4 % naho umutekano wiyongeraho 2.35 % .

Minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye, yavuze ko kuba Abanyarwanda bikorera ubushakashatsi ku miyoborere yabo bituma bamenya aho bahagaze neza, ndetse bakanamenya aho kongera imbaraga, kuruta uko byakorwaga mbere bikozwe n’Abanyamahanga.

Ati” Ubu bushakashatsi bwakorwaga n’abanyamahanga bakabukora ku nyungu zabo bwite , umwanya munini Leta y’u Rwanda ikawumara yisobanura ku bushakashatsi itagizemo uruhare.”

Ibipimo by’imiyoborere mu Rwanda bishingira ku makuru atanzwe n’ingeri z’abaturarwanda zirimo abaturage, inzego za Leta, imiryango itegemiye kuri Leta, abashakashatsi ndetse n’abikorera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka