Ruswa mu Rwanda yaragabanutse ariko rwasubiye inyuma mu manota
Ubushakashatsi bushya bw’umuryango mpuzamahanga Transparency International bugaragaza ko abaturage benshi bemeza ko mu Rwanda ruswa igenda igabanuka buri mwaka, ariko rwasubiye inyuma mu manota kuko rwavuye kuri 50 rukajya kuri 49.
Mu byatumye u Rwanda rusubira inyuma mu manota ni ukuba uyu muryango warahagaritse gukoresha raporo ya World Economic Forum isanzwe ishyira u Rwanda imbere, nk’uko Marie Immaculée Ingabire, umuyobozi wa TI/Rwanda, yabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki 3/12/2014.
Yagize ati “Iyi CPI (Corruption Perception Index) ntabwo ari iy’ibihugu ikorwa na Transparency. Banze guyikoresha (World Economic Forum) kuko bahinduye uburyo bajyaga bakoresha n’ibyo babaga bavanye mu bushakashatsi byumvikana ubona naho bivuye”.

Akomeza agira ati “Ariko bayihinduye batabwiye abafatanyabikorwa bayo bituma Transparency yanga kuko iyo ukoresheje imibare y’umuntu nawe uba uyemera. Mu gihe rero uba wumva utabasha kuyisobanurira uwayikubaza uhitamo kubyihorera”.
N’ubwo u Rwanda rwasubiye inyuma mu manota bigatuma rusubira inyuma ku rwego rwa rw’isi rukisanga ku mwanya wa 55 naho ku rwego rw’Afurika rukaza ku mwanya wa gatanu, mu karere ruracyayoboye ibindi bihugu byose uko ari bitanu rugakurikirwa na Tanzaniya.
Ikindi ubu bushakashatsi bwagaragaje ni uko Abanyarwanda bagenda bizera imbaraga leta ishyira mu guhangana na ruswa, aho 97,3% babyizera ugereranyije na 88,4% b’umwaka ushize. 74,3% bemeza ko ruswa yagabanutse uyu mwaka ugereranyije na 72% babyemezaga umwaka ushize.
Polisi n’inzego z’ibanze biracyayoboye mu kurangwa no kwaka ruswa ariko nabyo igipimo kikaba cyaragabanutse hose ugereranyije n’umwaka ushize. Polisi iri ku kigero cya 6,44% ugereranyije na 10,2% umwaka ushize, naho mu nzego z’ibanze ziri kuri 4,41% ugereranyije na 5,94%.

Ubutabera nabwo bwisubiyeho cyane aho bwavuye ku kigero cya 5,08% ubu bukaba buri kuri 2,16%.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, yatangaje ko leta yishimira ubufatanye bw’abikorera, yizeza ko nayo ikomeza gufata ingamba zitandukanye zo guca burundu ingeso ya ruswa mu Rwanda.
Ubu bushakatsi bwakorewe mu turere 11 harimo utwatoranyijwe muri tombola, n’utundi twegereye imipaka no mu mijyi twatoranyijwe. Abaturage 2510 bakora mu buhinzi n’abandi bikorera nibo babajijwe muri ubu bushakashatsi.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
biragaragara ko gusubira inyuma aka kageni ariko hahinduwe uburyo bwo gukora igenzura ariko umuntu yakwishimira ko hari ibyo tukirusha ibihugu byinshi , hagati aho inzira irakomeje nta gucika intege