Ruswa ishingiye ku gitsina mu bigo bya Leta iravuza ubuhuha
94.3% by’abakora muri Leta bemeza ko batswe ruswa ishingiye ku gitsina cyangwa izindi nshimishamubri zerekeye kuri ibyo.
Ni bimwe mu bigaragazwa n’ubushakashatsi bwa 2017 bwakozwe n’ikigo cya Transparancy International-Rwanda, cyabajije abagera ku 1200 bo mu bigo 120 bya Leta.
Ubu bushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Gashyantare 2018, buvuga ko mu babajijwe bose, abagera ku 1031 ari bo babashije gusubiza neza no gusobanura iby’iyo ruswa.
Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko imyambaro migufi akenshi yambarwa n’ab’igitsinagore mu kazi, ari bumwe mu bwoko bw’iyi ruswa.
Iyo myambarire ngo ituma abakoresha b’ababagore cyangwa se abandi bagabo bakorana nabo bashobora kubagirira irari, bikaba byabashora muri ibi byaha.
Mu bundi bwoko harimo nko kohereza abakozi mu mahugurwa, mu butumwa bw’akazi cyangwa se ahandi hababyarira inyungu kandi batabikwiye.
Ingabire Marie Immaculee uyobora Transparancy International Rwanda avuga ko kujyanisha iyi ruswa n’imyambarire ntaho bihuriye, ko ahubwo ari abantu bataye indangaciro, batakiyubaha na ho abandi bagashaka gukoresha imibiri yabo ngo bagere kubyo batabasha kwigezaho.
Yagize ati Hari indangagaciro zatakaye mu Banyarwanda, kugira icyo wubaha n’icyo utinya byaratakaye mu Banyarwanda. Abandi nabo akumva ntiyiyizeye cyangwa se akamenya ko hari ibyo atujujuje, agahitamo kuvuga ngo azatanga umubiri we kugirango agere kubyo atashoboraga kubona.
Ibindi bijyanye na ruswa byagaragajwe harimo gukingira ikibaba umukozi, kumuzamura mu ntera atabikwiye n’ibindi byose umukoresha yakorera umukozi kuko bakorana imibonano mpuzabitsina cyangwa se ari umugambi wo kuzabigeraho.
Musangabatware Clement umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane, avuga ko n’ubusanzwe icyaha cya ruswa kigora kukibonera ibimenyetso. Ariko byagera kuri ruswa ishingiye ku gitsina bikagora kurushaho, ari nayo mpamvu gukurikirana ababikora bigoye.
Musangabatware avuga ko ikibazo ari uko abantu bagitinya gutanga amakuru kuri bene iyi ruswa, akavuga ko hakenewe inyigisho abantu bagatinyuka kugirango ababikora bahanwe.
Ati"Hari abantu bataratinyuka gutanga amakuru, ariko iki kibazo kirahari. Ingamba rero ni ubukanguramabaga, kwigisha Abanyarwanda no kubakangurira kwigirira icyizere bakirinda kwishora muri ruswa ishingiye ku gitsina.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ruswa ishingiye ku gitsina yiganje cyane mu mashuri makuru na za kaminuza ku ijanisha rya 65.3%, mu nzego z’ibanze ho ni 63.4%, mu bigo by’amashuri yisumbuye ni 59.6% naho ahagaragara nkeya ni mu butabera aho iri kuri 50.9%.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
BIRABABAJE!!!!!!!GUSA HAZAKORWE UBUSHAKASHATSI NO MU BIGO BYIGENGA NAHO BYARADOGEREYE.
nibyo koko kuko ubu igitsina gore gifite amahirwe yo kubona akazi nko mu bigo by’amarhuri kubera gutana ubuzima bwabo turasaba rero ko mwadushakira umuti murakoze
Ngaho namwe munyumvire.94.3 % by’abakobwa biyandarika mu kazi!!Sex izatuma millions and millions z’abantu babura ubuzima bw’iteka muli paradizo (1 Abakorinto 6:9,10).Aho kwiyandarika kugirango ubone akazi,umukristu nyakuri ahitamo kuba umushomeri.Ibi byose ahanini bikorwa n’abitwa Abakristu!!Byerekana Failure (Echec) y’amadini.Ni kimwe nuko hafi 100% y’abategetsi bayoboraga u Rwanda muli 1994,bakoze Genocide.Kandi nabo bitwaga Abakristu.Utibagiwe n’Abaslamu kuko ku bantu 61 bashinjwe Genocide mu Rukiko rwa Arusha (ICTR),abarenze 6 bari Abaslamu.Harimo n’Abapadiri,Pastors n’Abasenyeri benshi.Keretse abahamya ba Yehova bonyine,nibo badafungiye genocide,haba Arusha cyangwa muli 1930.Andi madini yose arahali.