Ruswa iri mu by’ibanze bibangamira uburenganzira bwa muntu

Komisiyo y’Uburengenzira bwa Muntu mu Rwanda isanga mu bibangamiye uburenganzira bwa muntu, ruswa iza mu myanya y’imbere, aho ikomeje kugira ingaruka ku mibereho myiza y’abaturage, haba k’uyitanga n’uyakira.

Ni ibyavugiwe mu nama mpuzamahanga y’iminsi ibiri iteraniye i Kigali, ihuje abagize ihuriro rya za Komisiyo z’uburenganzira bwa muntu mu bihugu bya Afurika bihuriye mu muryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa (OIF), yafunguwe tariki 02 Ugushyingo aho isoza kuri uyu wa kane tariki 03 Ugushyingo 2022.

Ni inama yigira hamwe uko Komisiyo z’ibihugu zishinzwe uburenganzira bwa muntu, zafatanyiriza hamwe mu kurwanya ruswa ikomeje kubangamira uburenganzira bwa muntu, ibihugu bimwe byigira ku bindi ku ngamba zo kwirinda no kurwanya ruswa, hubahirizwa uburenganzira bwa muntu.

Mu bitekerezo byatangiwe muri iyo nama, abenshi bagaragaje ko ruswa ari kimwe mu bikomeje kudindiza iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu bihugu bya Afurika, binashimangirwa na Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, Mukasine Marie Claire.

Perezida wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, Mukasine Marie Claire
Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, Mukasine Marie Claire

Yagize ati “Icyuho mu bituma uburenganzira bwa muntu bubangamirwa harimo na ruswa, ifite ingaruka zikomeye ku burenganzira bwa muntu, kuko ituma uyitanze cyangwa uyihawe abona ibyo atemerewe kubona, bigakora no ku mutungo we, ushaka serivise, ushaka isoko watanze ruswa ntabwo akora imirimo ikwiye nk’uko yagombaga kuyikora”.

Arongera ati “Ibyo bigira ingaruka mu guhombya umutungo wa Leta, kandi uwo mutungo uturuka ku misoro y’abaturage, ushaka serivise ntayihabwa uko bikwiye kubera ko wenda hari abagaragaza ko bakeneye ruswa, ikimenyane mu kazi icyenewabo n’ibindi, ibyo byose ni ibintu bikora ku burenganzira butandukanye bwa muntu”.

Uwo muyobozi yavuze ko utanze ruswa ngo ahabwe ibyo yemerewe, ari ikibazo cy’imyumvire, avuga ko ibyo bigomba guhagarara ari nayo mpamvu bakomeje guhura, hashakwa umuti w’icyo kibazo.

Ibyo bikagendera ku ngamba, zirimo gushaka uburyo ikoranabuhanga ryashyirwamo imbaraga mu kugabanya guhura kw’abatanga ruswa n’abayaka, kuko bikomeza guha icyuho itangwa rya ruswa.

Icyo kibazo cya ruswa ntabwo kiboneka mu Rwanda gusa, kuko mu bahagarariye ibindi bihugu byitabiriye iyo nama, bavuga ko ruswa iriho mu nzego zinyuranye zaba iz’ubuzima, uburezi no mu nzego z’ubuyobozi nk’uko Umuyobozi w’Ihuriro rya za Komisiyo zishinzwe uburenganzira bya muntu muri OIF, Namizata Sangaré abivuga.

Namizata Sangaré uyobora Ihuriro rya za Komisiyo zishinzwe uburenganzira bwa muntu muri OIF
Namizata Sangaré uyobora Ihuriro rya za Komisiyo zishinzwe uburenganzira bwa muntu muri OIF

Ati “Mu nzego zose mu bihugu binyuranye bya Afurika ruswa iragaragara, haba mu nzego z’ubuzima, mu burezi, no mu nzego z’ubuyobozi, mu nzego zose ruswa iraca ibintu, nkatwe abari ku ruhembwe ryo kurengera uburenganzira bwa muntu, dukomeje guhura dushakira hamwe icyakorwa kugira ngo uburenganzira bwa muntu bwubahirizwe”.

Arongera ati “Urugero, niba hari ingengo y’imari yagenewe kubaka ibitaro mu gace runaka, iyo ngengo y’imari ikajyanwa mu bindi, mwibaze namwe abatuye ako gace bakeneye ubuvuzi uko bazabaho, uburenganzira bwabo ku buzima buzaba buhonyowe, inzego zose zishinzwe uburenganzira bwa muntu mu bihugu, nibyo byaduhurije hano mu Rwanda ngo twige kuri icyo kibazo”.

Uwo muyobozi yavuze ko mu gihugu avukamo, mu nzego nkuru z’ubuyobozi hashyizweho uburyo bwo gutanga amakuru ku baka ruswa, mu kwezi kumwe hafatwa abagera mu 1000, ari haho ashishikariza abayobozi kuganiriza abaturage amaso ku maso uburyo bwo kurwanya ruswa.

Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda, isanga iyo nama yahuje Komisiyo z’uburenganzira bwa muntu, hari icyo irafasha u Rwanda mu kunoza ingamba zo kurwanya ruswa, nk’uko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko, Amb. Nyirahabimana Solina abivuga.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n'andi mategeko, Amb. Nyirahabimana Solina
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko, Amb. Nyirahabimana Solina

Ati “Twebwe nka Minisiteri y’ubutabera, dufite mu nshingano iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, Komisiyo iyo zahiye zikiga ingamba zo gukumura no kurwanya ruswa, ituma uburenganzira bwa muntu butubahirizwa, ituma iterambere ry’igihugu ritihuta, ni umunezero kuri twe, kuko hari ingamba ziranozwa zo kurwanya no gukumira ruswa, hagamijwe kurengera burenganzira bwa muntu”.

Ni inama yitabiriwe n’ibihugu bitanu, aribyo Benin Cameroon, Moritanie, Côte d’Ivoire n’u Rwanda, nyuma y’uko iherutse yabereye mu gihugu cya Côte d’Ivoire muri 2021.

Abitabiriye inama bafashe ifoto y'urwibutso
Abitabiriye inama bafashe ifoto y’urwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka