Ruswa ikuraho icyizere abaturage bagirira inzego zibayobora - Perezida wa Sena Dr. Kalinda

Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr. François Xavier Kalinda, yagaragaje ruswa nk’ikibazo cy’ingutu gikomeje kubangamira iterambere ry’Igihugu, bigatuma ubukungu bwacyo butazamuka ku kigero gishimishije, cyane ko ngo inakuraho icyizere abaturage bagirira inzego zibayobora.

Perezida wa Sena Dr. François Xavier Kalinda avuga ko ruswa yangisha abaturage ubuyobozi
Perezida wa Sena Dr. François Xavier Kalinda avuga ko ruswa yangisha abaturage ubuyobozi

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Werurwe 2025, mu nama nyunguranabitekerezo ku ishusho ya ruswa n’uburyo yakumirwa, yateguwe n’Ihuriro ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya ruswa, ikaba yitabiriwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, abo mu nzego za Leta, iz’abikorera n’abandi bafite aho bahuriye no kurwanya no gukumira ruswa.

Hon. Dr Kalinda yagize ati “Ruswa ni ikibazo cy’ingutu gikomeza kubangamira iterambere ry’Igihugu, kigatuma ubukungu butazamuka ku kigero gishimishije. Ruswa ibangamira ubutabera, igatuma amahirwe y’abaturage adasaranganywa mu buryo bungana, ndetse igakuraho icyizere abaturage bagirira inzego zibayobora.”

Arongera ati “Nubwo u Rwanda rwashyizeho ingamba zihamye zo kurwanya ruswa, kandi rukaba rugaragaza intambwe ishimishije mu mibare mpuzamahanga, biragaragara ko hakiri ibyuho bya ruswa cyane cyane mu nzego zimwe na zimwe z’imicungire y’umutungo wa Leta. Nko mu mitangire ya serivisi, mu micungire y’amasoko ya Leta no mu mitangire y’akazi.”

Uyu muyobozi yavuze ko iyi nama ari umwanya mwiza, wo gusuzuma imiterere y’imvano ya ruswa ikigaragara mu nzego zitandukanye, ukaba n’umwanya wo kungurana ibitekerezo ku ngamba zinoze zo kuyikumira, zirimo gukomeza gushyira imbaraga mu miyoborere myiza, ubunyangamugayo mu bayobozi, kurwanya akarengane no gucunga neza umutungo rusange.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka ushize wa 2024 ku miterere ya ruswa nto mu Rwanda, bwakozwe n’Umuryango Transparency International Rwanda (TIR), bwagaragaje ko abaturage babona ruswa cyane cyane mu nzego zitanga serivisi, biri hejuru cyane mu rwego rw’abikorera, aho biri ku gipimo cya 13% bivuye kuri 15.6% muri 2023, mu gihe byari 21.2% mu 2022 naho mu 2021 byari kuri 20.4%. Muri uyu mwaka wa 2025 bigeze kuri 12.95%.

Naho ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), ku ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye, bwakozwe umwaka ushize, bwagaragaje ko mu nzego z’ibanze ari ho hagaragara ruswa kurusha ahandi, ku gipimo cya 41.6%, zikaba ari na zo ziza imbere mu kurangwa n’ikimenyane mu mikorere yazo, ku gipimo cya 84.7%.

Zimwe mu mbogamizi zikigaragara ko zibangamiye kurwamya ruswa mu Rwanda, harimo kuba abaturage badatanga amakuru ku bushakashatsi bwa ruswa nk’uko bigaragazwa na TIR, aho bagaragaza ko abantu 8% bamenya ibyaha bya ruswa badatanga amakuru.

Biteganyijwe ko muri gahunda ya Leta y’imyaka itanu (2024-2029), igipimo cy’abaturage banyurwa na serivisi bahabwa kizagera kuri 90.4%, bikazagerwaho binyuze mu kongera imbaraga mu gukumira no guhana ibyaha bya ruswa.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka