Rusumo: Abagize Guverinoma basuye Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya
Itsinda ry’abaminisitiri batandukanye basuye imiryango yirukanywe mu gihugu cya Tanzaniya, aho babasabye gukomeza kwihangana, bababwira ko Leta ikomeje kubafasha mu bikorwa bitandukanye bareba uko bakirwa.
Uru ruzinduko rwabaye tariki 16/08/2013, rwari rwitabiriwe na Minisitiri w’ibiza no gucyura impunzi, Seraphine Mukantabana, Minisitiri w’Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba Hon. Jacqueline Muhongayire na Guverineri w’intara y’iburasirazuba n’abandi bayobozi batandukanye.

Minisitiri Muhongayire yijeje aba Banyarwanda bari mu nkambi ya Kiyanzi mu karere ka Kirehe ko bagiye gukomeza ubuvugizi kugira ngo babeho neza. Avuga ko bazavugana n’abaturanyi bo muri Tanzaniya batubahirije inshingano bafite zo guturana no kubana neza.
Guverineri Uwamariya yaboneyeho umwanya wo kubwira abo Banyarwanada ko Leta iri gukora ibishoboka byose, kugira ngo babeho neza. Yabawbiye ko nta kibazo bashobora guhura nacyo mu gihe baba bageze mu Rwanda.

Minisitiri Mukantabana yabwiye aba Banyarwanda ko biteguye kubakira nta kibazo. Yavuze ko ko Leta iri gukora ibishoboka byose kugira ngo bakomeze babiteho mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Yakomeje abibutsa ko bagomba kumva ko bari iwabo atari mu kindi gihugu, abasaba kudakomeza kugaragaza akababaro kuko byatuma n’abana biheba. Yabasabye gukomeza kubitaho ntibagire ikibazo bahura nacyo mu gihe bari mu nkambi.

Gahunda y’aba bayobozi yari ukureba uko aba Banyarwanda bari gutahuka babayeho mu nkambi, aho bagiye no ku mupaka wa Rusumo kureba uko bari kwakirwa bageze ku mupaka.

Gregoire Kagenzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
iki ni ikibazo kireba buri muntu wese, ari nayo mpamvu abagize guverinoma baba barakigize icyabo akaba ari nayo mpamvu usanga bafata iyambere ngo barebe uko bafatanya n’abantu bose gukemura iki kibazo, ibi rero bivuze ko abarukanwe muri Tanzaniye Leta itabatereranye ahubwo ibahoza ku mutima.