Rusororo: Isabukuru y’imyaka 30 ya FPR Inkotanyi ibasigiye Ikigo Mbonezamikurire

Ibikorwa byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 Umuryango wa FPR Inkotanyi umaze ubayeho, Abaturage bo mu Kagali ka Gasagara mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo, barishimira ko bibasigiye Ikigo Mbonezamikurire kizajya cyita ku bana kikabaha uburere bufite ireme .

Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo Rwamurangwa Steven mu mirimo yo kubaka ikigo Mbonezamikurire mu Kagali ka Gasagara
Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo Rwamurangwa Steven mu mirimo yo kubaka ikigo Mbonezamikurire mu Kagali ka Gasagara

Iki kigo kizuzura mu mpera z’uku kwezi, gifite ubushobozi bwo kwakira abana barenga 100, kikazatwara asaga miliyoni 40 nk’uko Umuyobozi w’Umuryango wa FPR mu Karere ka Gasabo, Rwamurangwa Steven yabitangaje.

Yagize ati" Iki kigo kizaba gikubiyemo ibikorwa bikomatanyije byita ku mikurire y’ umwana kuva agisamwa kugeza igihe avukiye, ndetse bikita no ku mikurire ye kugeza yujuje imyaka itandatu".

Imirimo yo kubaka iki kigo irarangirana n'ukwezi k'ukuboza
Imirimo yo kubaka iki kigo irarangirana n’ukwezi k’ukuboza

Iki gikorwa kandi ngo kigamije kunganira ababyeyi mu gutanga uburere bufite ireme, kugira ngo abana bazavemo Abanyagihugu bazima banyuze mu nzira zifatika z’imikurire.

Mutesi Bernadette uhagarariye Urugaga rw’abagore b’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Kagali ka Gasagara, yavuze ko iki kigo kije kuruhura abagore bo muri aka gace bajyaga babura aho basiga abana babo bato bajya ku turimo twabo.

Ati" Abenshi mu bagore bo muri aka gace batunzwe no guhinga ndetse n’ubucuruzi, ariko bagorwaga cyane no kubona aho basiga abana babo bagiye mu kazi, kandi nta n’ubushobozi bufatika bafite bwo kwishyura abakozi babasigarana"

Yakomeje agira ati "Iki kigo kije kutubera igisubizo kandi kiranaturuhuye nk’ababyeyi, niyo mpamvu tutazahwema gushimira Umuryango wa FPR Inkotanyi udusshoboza ibi byose".

Ku bijyanye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 umuryango wa FPR Inkotanyi umaze, Mutesi avuga ko nk’abagore bishimira ko wabakuye mu bwigunge, ubatoza kwishyira hamwe bagakora bakanizigamira, ubu bakaba bameze neza n’imiryango yabo.

Ibikorwa byo kubaka Ibigo Mbonezamikurire Abanyamuryango na FPR Inkotanyi bari kubyubaka hirya no hino mu gihugu, bikaba byitezweho kuzamura ireme ry’imikurire y’abana, ndetse no kwita ku buzima bw’ababyeyi barerera igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka