Rusororo: Barakurikirana ikibazo cy’abakobwa bahohoterewe mu birombe by’amatafari na Gasegereti

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rusororo mu Mujyi wa Kigali buratangaza ko nibura abakobwa 15 bahohoterewe mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro n’aho babumbira amatafari, bakaba ngo barasambanyijwe bataruzuza imyaka y’ubukure.

Abayobozi b'inzego z'ibanze mu Murenge wa Rusororo basabwa gufatanyiriza hamwe kurwanya abahohotera abana
Abayobozi b’inzego z’ibanze mu Murenge wa Rusororo basabwa gufatanyiriza hamwe kurwanya abahohotera abana

Ubuyobozi butangaza ko intandaro y’iryo hohoterwa ari ubucuruzi bw’ibyo kurya birimo amandazi, ibigori n’ibisheke abo bakobwa bajya gukorera muri ibyo birombe, bagahurirayo n’abagabo babikoramo bakabashukisha amafaranga bakabahohotera.

Uduce tugaragaramo iryo hohoterwa ni utwa Mbandazi, Ruhanga, Kinyaga na Nyagacyamo muri Rusororo ahagaragara ibirombe by’amabuye y’agaciro n’amatafari.

Umukozi w’Umurenge wa Rusororo ushinzwe uburezi Ndamutsa Claude avuga ko ikibazo gikomeye ari uko abo bana badahabwa ubutabera kubera ko ababyeyi babo bumvikana n’ababateye inda bakabaha amafaranga ibirego bakabireka.

Agira ati “Abana iyo bagiye gucuruza aho mu birombe by’amatafari na Gasegereti ni ho bahurira n’ababikoreramo bitwa imparata bakabahohotera, nyuma bajya gutanga ibirego izo mparata zikumvikana n’ababyeyi b’abana bakabaha amafaranga ntibajye kurega, ubu dufite nibura abana 15”.

Akomeza avuga ko abana b’abakobwa batari munsi ya batanu bataye ishuri kubera ko bahohotewe bagaterwa inda ubu bakaba barataye amashuri batarangije nibura icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun).
Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa muri ibyo birombe, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye ubukangurambaga bugamije gusobanurira abaturage uko batanga ibirego igihe babonye uwahohotewe.

Umuyobozi wa Isange One Stop Center ku bitaro bya Kacyiru, Anicet Rangira, avuga ko mu bukangurambaga buri gukorwa barimo kwibanda ku bayobozi b’inzego z’ibanze kuko hatabaye ubufatanye bwa buri rwego na buri wese nta na rimwe ihohoterwa ryacika.

Rangira yavuze ko abayobozi b’inzego z’ibanze bakwiye gufasha abaturage kugeza abahohotewe kuri Isange ibimenyetso bitarasibangana, anabasobanurira ko serivisi zitangwa na Isange zitandukanye kandi zose ari ubuntu.

Agira ati “Ntabwo twarwanya ihohoterwa abayobozi b’inzego z’ibanze n’abaturage batadufashije kandi dufatanyije twarirandura burundu, serivisi zose ni ubuntu nta kiguzi ariko usanga hari abataramenya uko batugana tukabafasha ugasanga bahuriyemo n’ingaruka zo guhohoterwa bagaterwa inda abana bakarera abandi bana kandi bifite ingaruka mbi cyane ku muryango nyarwanda w’ejo hazaza”.

Umugenzacyaha wa Isange One Stop Center ya Kacyiru, Maombi Bernard, yasobanuriye abayobozi uburyo bwo kujya bohereza abahohotewe kuri isange ibimenyetso bitarata umwimerere mu buryo bwo gufasha Ubugenzacyaha ndetse n’uwahohotewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka