Rusizi: Yashatse abagore batatu none byahagurukije inteko y’abaturage n’akarere

Amakimbirane yari amaze iminsi hagati y’umugabo witwa Samuel Sinaruhamagaye n’umugore we Annonciathe Nyiramahirane, ashingiye ku buharike, yahagurikije inzego zose z’ubuyobozi n’abaturage, nyuma y’uko byari bitangiye guteza ikibazo mu murenge.

Ayo makimbirane yazamutse ubwo bari mu rubanza rwo kubaha gatanya hagati y’umugore w’isezerano ariwe Nyiramahirane no kugabanya abo bagore bose imitungo kuri uyu wa Gatanu tariki 20/07/2012.

Nyiramahirane ntiyanyuzwe n’uburyo imitungo yagabanyijwe, akavuga ko hari andi masambu umugabo we yamuhishe. Ikindi kandi ni uko buri mugore yifuzaga ko yahabwa imitungo isumba iy’undi.

Bamwe mu baturage bari bitabiriye urwo rubanza.
Bamwe mu baturage bari bitabiriye urwo rubanza.

Nyuma y’izo mpaka, abaturage kimwe n’inzego z’ubuyobozi zari ziyobowe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imiberehomyiza y’abaturage, Nirere Francoise, bemeje ko buri wese agomba kunyurwa n’imyanzuro y’urukiko anabasaba kutigomeka kuri iyo myanzuro.

Kuba iki kibazo cyari kimaze igihe cyarananiranye mu nzego z’Umurenge, nibyo byahagurukije inzego z’akarere kugirango gifatirwe ingamba. Ni ikibazo gifite imizi mu buharike kuko abo bagore bose uko ari batatu bahoraga bapfa imitungo ye kandi nayo idafatika.

Muri uyu Murenge wa Nkanka higanje ibibazo nkibi by’ubuharike. Mu nama bagirwa n’Ubuyobozi, abaturage bakangurirwa guca ukubiri nabyo kuko bisenya imiryango bigahoza abantu mu manza z’urudaca.

Ephrem Musabwa

Ibitekerezo   ( 1 )

Amategeko yo gutana arakakaye ni byiza ko yoroshywa!Aho kugirango abantu bicane baga batana.

yanditse ku itariki ya: 21-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka