Rusizi: Yaretse uburaya kuko ngo bitamuheshaga agaciro

Umwe mu bagore bakoraga umwuga w’uburaya mu karere ka Rusizi yiyemeje kubireka ngo kuko amafaranga akuramo atera umwaku aho gutera imigisha; ngo iyo amaze kuyabona mu kanya gato amera nkutayakoreye.

Uyu mugore witwa Ingabire Verena avuga ko uwo mwuga yawukoraga yihishe. Ibyo ngo byatumye yigira inama zo gushinguka mu buraya burundu kuko ngo yasangaga buri kumusebya kandi amaze gukura.

Ingabire yemeza ko kwigobotora uburaya bitoroshye ku muntu wabukoze ariko nyamara ngo iyo ubashije kubureka uhita abona itandukanyirizo riri hagati y’ubukora n’uwaburetse.

Aha avuga ko nyuma yo kubuvamo ngo amaze kwiteza imbere kuko ngo yabashije kwigurira ikibanza ubu akaba yaracyubatsemo inzu kubera ubucuruzi buciriritse yikorera.

Ibyo ngo byatumye abantu beshi bakoranaga uwo mwuga bibaza uko abayeho dore ko ngo babona ko ngo baramutse bawuvuyemo batabaho.

Nyuma yo kureka uburaya, Ingabire yabashije kwigurira inzu.
Nyuma yo kureka uburaya, Ingabire yabashije kwigurira inzu.

Bamwe mubo yagiriye inama bavuga ko batangiye kubona ko ibyo Ingabire yababwiye aribyo ku buryo uwitwa Mukangarambe Claudine nawe ngo agera ikirenge mucye ubu nawe akaba asanga uwo mwuga udakwiriye kuko ngo iyo utawukuyemo SIDA uwukuramo igisebo.

Aba bagore barakomeza gukangurira bagenzi babo kuva mu buraya nubwo ngo bitoroshye ku bantu bamaze kumenyera iyo ngeso; ngo nubwo hari abajya muri uwo mwuga kubera ubukene hari n’ababyishoramo kubera irari ryo gukunda amafaranga.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Imana iguhe umugisha nukuri kandi imukomereze mukwihangana nkuko yabashije kubyatura ndizerako yabonye bitamuhesha agaciro kandi bitubahisha Imana

keza yanditse ku itariki ya: 2-07-2013  →  Musubize

Buriya se uriya mukecuru yagiraga amazi?

Byangombwa yanditse ku itariki ya: 1-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka