Rusizi: Yafashwe acyekwaho kwiba insinga z’imiyoboro ya ‘Internet’

Polisi ku bufatanye n’izindi nzego bafashe Habimana Emmanuel w’imyaka 23, yafatanywe insinga z’umuyoboro w’itumanaho wa murandasi (Fibre Optique) zifite uburebure bwa metero 8, akaba yafatiwe mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Kamembe, Akagari ka Cyangugu, Umudugudu wa Karambo, ku ya4 Ukwakira 2021.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko Habimana yafashwe na bamwe mu nzego z’umutekano bahita bahamagara Polisi.

Yagize ati “Hari mu gitondo cya kare bamubona yicaye mu gihuru bamwegereye basanga afite insinga z’umuyoboro wa Internet (Fibre Optique). Habimana yahise asobanura ko yazicukuye ahantu bamaze iminsi bubaka umuhanda bari batorongera kuzitaba”.

CIP Karekezi avuga ko Habimana yanze kuvuga aho yari azijyanye n’icyo yari kuzimaza, uwo muyobozi akaba yaribukije abaturage ko bafite inshingano zo kurinda no gufata neza ibikorwa remezo Leta ibegereza bakirinda kubyangiza.

Ati “Twari dusanzwe dufata abiba insinga z’amashanyarazi bakajya kuzigurisha, ni ubwa mbere dufashe uwibaga insinga za Internet. Abaturage duhora tubakangurira ko bafite inshingano zo kurinda ibikorwaremezo kuko bibafitiye akamaro ndetse babona urimo kubyangiza bagahita batanga amakuru ako kanya agakurikiranwa”.

Habimana yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe kugira ngo akurikiranwe mu mategeko, nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa Internet rwa Polisi y’igihugu.

Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW), ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka