Rusizi: Yaburiye irengero umugore we mu buryo budasobanutse

Umugabo witwa Bikorimana Fabien aratangaza ko yaburiye irengero irengero umugore we, nyuma y’uko baherukanaga mu gitondo cyo kuwa Kane tariki 12/07/2012, umunsi atangaza ko yamuburiyeho.

Uwo mugore yavuye mu rugo ajyanye amafaranga yari yacuruje kuri banki ariko kuva icyo gihe ntiyongeye kugaruka, nk’uko Bikorimana utuye mu murenge wa Kamembe, akagari ka Gihundwe umudugudu wa Kabeza abivuga.

Avuga ko imvo n’imvano yo kubura k’uyu mugore we witwa Jacqueline Mukankusi w’imyaka 35, ni amagambo abaturanyi babo bahoraga babwira umugorewe ko amuca inyuma akajya gusambana n’abandi bagore hanze.

Ayo magambo Mukankusi ufitanye na Bikorimana abana bane yabwibwaga n’abo bagore, ngo yarayahaga agaciro akabumvira kuruta uko ukuri umugabo we yamubwiraga, ahakana ko ataryamana n’abo bagore.

Bikorimana akomeza avuga ko byaje kugeza aho abo bagore batangira kumuroga, ku buryo yamuburaga nijoro yagaruka mu gitondo akamubwira ko yaraye mu kiyaga cya Kivu ariko ngo ntamenye gusobanura uko yagezeyo nijoro.

Bikorimana anavuga ko hari nomero ya telephone igendanwa y’umurongo wa Tigo ihora imuhamagara ikoreshejwe n’umuntu atazi, akamubwira ko ariwe uteza umugore we ibyo bibazo.

Iyo agerageje kuyihamagara cyangwa kumusobanuza icyo bapfa agahita ayivana ku murongo, nk’uko Bikorimana akomeza abivuga.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13/07/2012, nibwo Bikorimana yabonye ubutumwa muri telefone ye umugore we amwandikiye, igira iti: “Ndapfuye kandi nguye ku gasozi nk’imbwa uzakomeze urere abana neza”.

Nibwo yahise Bikorimana yihise ajya gutabaza Polisi, nk’urwego rushinzwe umutekano kugira ngo imufashe gushaka umugore we, ari nabwo igikorwa cy’iperereza cyo gusha umuntu waba ukoresha iyo telephone kugira ngo babone aho bahera bashakisha uwo mugore.

Euphrem Musabwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka