Rusizi: Uzi uko ababyeyi bacuruza isambaza bahemba mugenzi wabo wibarutse?

Ababyeyi bacuruza isambaza ahitwa Mubudike ho mu Karere ka Rusizi bavuga ko kuva kera bakuze basanga abagore bacuruza isambaza bagira umuco wo guhemba mugenzi wabo wibarutse, mu rwego rwo kugira ngo abone icyo aheraho agaruka mu kazi dore ko aba amaze iminsi ari ku kiriri ntacyo abasha gukora.

Mariyamu Véstine na Nyirarukundo ni bamwe mu bacuruza isambaza. Bavuga ko iyo umwe muri bo yibarutse bose baterana bagafata umunsi wo kumuhamagara bakamwicaza hagati, buri wese akagira amafaranga yigomwa akayatanga ku mugaragaro.

Aba ni ababyeyi bacuruza isambaza bari gushyigikira mugenzi wabo uherutse kwibaruka.
Aba ni ababyeyi bacuruza isambaza bari gushyigikira mugenzi wabo uherutse kwibaruka.

Icyo gihe baba bamuzengurutse bari no kumuririmbira indirimbo ari nako babyina bishimira ko mugenzi wabo yibarutse. Izo ndirimbo kandi ngo zigira icyo zivuze kuko zikurura abantu benshi muri icyo gikorwa, bigatuma n’uwahageze adafite iyo gahunda yo gufasha agira icyo akora.

Jeanne Mbabazi, umugore Kigali Today yasanze ari guhembwa na bagenzi be, avuga ko iki gikorwa atari ubwa mbere agikorewe, kuko ari itegeko ku mugore wese uba muri Koperative y’abacuruzi b’isambaza aho bamufasha kumukura ku kiriri kugira ngo abone aho ahera atangira gukora, nyuma y’iminsi myinshi aba amaze adakora.

Baramuzenguruka bagashyira ibase hasi buri wese agashyiramo inkunga ye.
Baramuzenguruka bagashyira ibase hasi buri wese agashyiramo inkunga ye.

Mbabazi akomeza avuga ko iki gikorwa kimara umwanya muto ariko kigatanga inkunga ikomeye kuko umubyeyi ashobora no guhita abona amafaranga ibihumbi birenga 100 cyangwa biri munsi yaho gato. Ikindi kandi ngo biba bishimishije kuko ntawe utanga ayo mafaranga ku ngufu, dore ko utayabonye atabura kuza kwifatanya nabo mu kwakira umubyeyi mugenzi wabo bagafatanya kubyina.

Aba babyeyi bavuga ko iki gikorwa bagifata mu rwego rw’umuco kuko basanze bikorwa n’abakora umwuga w’uburobyi n’ubucuruzi bw’isambaza.

Ababyeyi bishimira ko mugenzi wabo yibarutse.
Ababyeyi bishimira ko mugenzi wabo yibarutse.

Iyo ubajije aba babyeyi impamvu babikorera ku gasozi bagusubiza ko ariko basanze ababyeyi babo babigenza, kandi ko batahindura umuco wabo. Ikindi kandi ngo niho bakunze kubonanira ari benshi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka