Rusizi: Urubyiruko rwishimiye intsinzi y’umukandida wa FPR

Urubyiruko rwo mu mirenge ya Rwimbogo, Gashonga na Nzahaha yo mu Karere ka Rusizi, rwishimiye intsinzi y’umukandia wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame mu busabane.

Urubyiruko rwahawe ibihembo bitandukanye mu marushanwa yo kwishimira intsinzi.
Urubyiruko rwahawe ibihembo bitandukanye mu marushanwa yo kwishimira intsinzi.

Urwo rubyiruko rwahuriye mu marushanwa y’imyidagaduro y’umupira w’amaguru n’imbyino zitandukanye, hagamijwe kwishimira intsinzi no kuzafasha Perezida Kagame gukomeza kwesa imihigo y’iterambere abagezaho.

Urwo rubyiruko rwari rwahize umuhigo w’uko umukandida wabo natorwa bazahura bakishimira intsinzi hagamijwe kugaragaza ko bamushyigikiye, no kumwizeza ko ibikorwa agenda abemerera bazamufasha kubigeraho, nk’uko byatangajwe na Mazimpaka Ezekias.

Yagize ati “Uyu munsi rero mwabonye ko twabikoze kugira ngo twereke Abanyarwanda muri rusange ko dushyigikiye Paul Kagame. Muzi ko yabivuze yaje kwiyamamaza hano ku mashyuza twizeye ko tuzamushyigikira kandi tukamufasha murakoze.”

Urubyiruko rwishimiye intsinzi y'umuryango FPR.
Urubyiruko rwishimiye intsinzi y’umuryango FPR.

Muragije Erneste umuyobozi w’uruganda Nezerwa Project LTD rutunganya ibinyobwa bidasembuye ari nawe wateye inkunga icyo gikorwa ,avuga ko ibyo baharaniraga babigezeho kuko batoye umukandida bifuzaga.

Ati “Turashima ko intego yacu yagezweho, dufite icyifuzo cyo gukomeza kumushyigikira duhuriza urubyiruko hamwe mu rwego rwo kwihangira imirimo tururinda ibiyobyabwenge.”

Umuyobozi wungirije w’umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Rusizi Karemera Emmanuel, asaba urwo rubyiruko gukomeza gufasha Perezida Kagame Paul kugera ku byo yiyemeje haba mu iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange.

Ati “Dukora ubukangurambaga twagaragazaga ibyagezweho ariko tukagaragaza ibiri imbere ntabwo yabyigezaho wenyine.

Abo baturage barasabwa gukomeza kumufasha, ishoramari rigamije kureba isoko rir hano muri Rusizi kuko duturiye ibihugu bibiri, kurushaho kumva ko uruhare rwabo rutarangirira mu matora gusa ahubwo rugashingira mu kongera ibikorwa.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

muzehe wacu oye muragije natwe i huye turamwemera

BOO yanditse ku itariki ya: 17-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka