Rusizi: Urubyiruko rwahawe inshingano yo gukumira ruswa

Urubyiruko rwo mu Karere ka Rusizi rurasabwa gufata ingamba zo gukumira ruswa no kudahishira abayitanga kimwe n’abayisaba.

Iyi nshingano rwayihawe kuwa 06/12/2014 ubwo abakorerabushake b’ihuriro (club) CAJEDED “Imboni z’urwego rw’Umuvunyi” bakoraga ubukangurambaga mu gikorwa cyiswe WEEKEND DES JEUNES, aho urubyiruko rusanga 400 rwakanguriwe gukumira no kurwanya akarengane, Ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo.

Abasore n’inkumi bitabiriye basobanuriwe byimbitse Ruswa icyo ari cyo, amoko yayo aho babwiwe ko Ruswa ari imungu y’iterambere ry’Igihugu.

Uru rubyiruko rwasobanuriwe ruswa icyo aricyo ndetse ruhabwa inshingano yo kuyikumira.
Uru rubyiruko rwasobanuriwe ruswa icyo aricyo ndetse ruhabwa inshingano yo kuyikumira.

Nyuma yibiganiro urubyiruko rwahawe inshingano zo gufatanya na Ihuriro CAJEDED mu gukumira no gutungira agatoki abayikekwaho, aha bakaba barahawe na nimero za Telefoni zabafasha gutanga amakuru kugira ngo abayisaba cyangwa abayitanga bafatwe vuba.

Uru rubyiruko kandi rwibukijwe ko icyaha cya Ruswa gihanirwa n’amategeko ndetse ko hari n’itegeko rirengera uwatanze amakuru.

Rumwe mu rubyiruko rwahawe ubwo butumwa narwo rwatanze ibitekerezo ruboneraho n’umwaya wo kubaza aho rubona hakunze kugaragara Ruswa, bakaba batunze agatoki mu bigo by’amashuri no mu itangwa ry’akazi.

ABIJURU Jean de Dieu, umwe mu bari bitabiriye ikiganiro we yavuze ko bitoshye kubona akazi muri iki gihe udafite ikintu utanga, aha anavuga ko Ruswa igaragara ku cyenewabo aho abantu bahabwa akazi hagendewe ku masano abagatanga baba bafitanye n’abo bifuza kugaha.

Club CAJEDED yasabye urubyiruko kurwanya ruswa no gutanga amakuru aho bayikeka.
Club CAJEDED yasabye urubyiruko kurwanya ruswa no gutanga amakuru aho bayikeka.

Uyu musore yagaragaje ikibazo cy’akarengane yagiriwe ku kigo cy’ishuri yigagamo kuko yirukanwe ku ishuri yasubirayo kubaza impamvu bakanga kumubwira kandi nta masomo yatsinzwe nk’uko bigaragazwa n’indangamanota ye, asaba kurenganurwa.

Ihuriro CAJEDED ryamusabye kuzaza aho bakorera bakamufasha bakanamugira inama niba hari aho yatarutse inzego kuko mbere yo kohereza ikibazo ku rwego rw’umuvunyi babanza bakareba uko giteye.

Iyi gahunda ya izakomereza no mu karere ka Nyamasheke aho urubyiruko ruzakangurirwa gahunda yo kurwanya ruswa.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka