Rusizi: Urubyiruko rwa FPR rwiyemeje guharanira ubutwari

Urubyiruko ruhagarariye urundi rwo mu mirenge 18 igize akarere ka Rusizi, rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi, rwafashe ingamba zo gukora cyane rwibumbira hamwe ndetse rukigisha na rugenzi rwarwo rundi kwihangira imirimo no gukunda igihugu.

Uru rubyiruko rwaniyemeje kuba intangarugero mu bikorwa byose bijyanye n’imyitwarire myiza, rukanagira uruhare rufatika mu iterambere ry’Akarere ka Rusizi ndetse n’igihugu cyose muri rusange, runaharanira ubutwari muri byose.

Urubyiruko rwa FPR ngo bagiye kwihangira imirimo nyuma y'amahugurwa.
Urubyiruko rwa FPR ngo bagiye kwihangira imirimo nyuma y’amahugurwa.

Ubwo yatangizaga amahugurwa y’iminsi ibiri kuri gahunda za Leta zinyuranye, urwo rubyiruko rwahawe, umuyobozi w’Akarere akaba na Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yasabye urwo rubyiruko gukurikira neza amasomo ruzahabwa kandi bakazashyira mu bikorwa ibyo bazayakuramo.

Yarusobanuriye inzira igihugu cyanyuzemo cyiyubaka nyuma y’uko FPR-Inkotanyi ihagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, abwira urwo rubyiruko ko ibimaze kugerwaho byose byatewe n’imbaraga n’ubutwari bw’Abanyarwanda bakunda igihugu cyabo kandi bashishikajwe n’uko gikomeza kugira ijambo rikomeye mu ruhando rw’amahanga.

Abayobozi batandukanye b'umuryango FPR bahugura urubyiruko mu karere ka Rusizi.
Abayobozi batandukanye b’umuryango FPR bahugura urubyiruko mu karere ka Rusizi.

Bwana Nzeyimana Oscar yakomeje abwira urwo rubyiruko ko gukomera k’u Rwanda rwo mu bihe biri imbere bizaterwa n’uruhare urwo rubyiruko ruzabigiramo arusaba kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari, haba mu mirimo inyuranye bakora y’amaboko nk’ubuhinzi, ubworozi, n’indi bakabikora kijyambere, abakora ibindi nko kwiga, ubucuruzi n’ibindi nabo bakabikorana umwete.

Ngiruwonsanga Theoneste, umuhuzabikorwa w’umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Rusizi, avuga ko bategura ayo mahugurwa bashakaga ko urubyiruko rumenya uruhare rwarwo muri gahunda za Leta, icyerekezo Leta y’u Rwanda iganishamo Abanyarwanda, ndetse n’uburyo urubyiruko rushobora kwiteza imbere rubikesheje gukorera hamwe mu makoperative aho guhora rutekereza gushakira akazi kuri Leta gusa.

Urubyiruko rwa FPR mu karere ka Rusizi rwishimira intambwe y'iterambere bamaze gutera.
Urubyiruko rwa FPR mu karere ka Rusizi rwishimira intambwe y’iterambere bamaze gutera.

Harimo kandi no gukomeza kwigisha urubyiruko gukunda igihugu, kwibungabungira umutekano, kurwanya ruswa, ibiyobyabwenge n’ibindi byose byatuma igihugu kidatera imbere ku ntambwe Abanyarwanda n’abakunda u Rwanda bose bifuza.

Nyuma y’amahugurwa, uru rubyiruko na rwo rwagaragazaga kuba rwarumvise neza ibyo rwigishijwe, ngo rugiye gukura amaboko mu mifuka rukore, rwirinda ibiyobyambwenge, ndetse ruharanira kwamaganira kure n’uwo ari we wese washaka kurushora mu bikorwa bihungabanya umutekano w’igihugu.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka