Rusizi: Urubyiruko ruri mu itorero ngo rugiye kuba umusemburo w’iterambere
Abasore n’inkumi bo mu Karere ka Rusizi barangije amashuri yisumbuye ubu bakaba bari mu Itorero baravuga ko iyi soko bayikuyemo byinshi byiza bizaba umusemburo w’impinduka nziza mu muryango nyarwanda.
Abakoreye kuri Site ya Gihundwe batangaza ko bahindutse mumitekerereze aho ngo bagiye kurushaho gukunda igihugu kuko nbasobanukiwe n’amateka yacyo.
Ukurikije morari y’uru rubyiruko, nta gushidikanya ko hari byinshi ruzahindura mu Mirenge rwaje ruturukamo nk’uko rwabitangarije Kigali Today.
Inyigisho bahawe zivanze n’impanuro ngo zatumye bakanguka bakabasha kureba kure ndetse bakanasobanukirwa kurushaho ngo ntabwo bazihererana kuko buri wese afite imigabo n’imigambi basubiranye mu midugudu baje bahagarariye.

Ibi kandi bikajyana n’agashya k’uyu mwaka kuko bazanabinyuza mu cyiswe urugerero aho bazamara amezi 3 bakora ibikorwa bifitiye igihugu akamaro mu mirenge baturukamo.
Niyibizi Jean, umuhuzabikorwa uhagarariye site ya Gihundwe yasabye izi ntore kurushaho gukunda igihugu no kubigendanye no kwita ku bikorwa by’urugerero dore ko izi ntore ari zo iyi gahunda itangiriyeho.
Mu karere ka Rusizi harimo site eshatu arizo Gihundwe, Gishoma na Mururu.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|