Rusizi: urubyiruko rurategurwa kuzavamo abayobozi beza
Urubyiruko rw’amatorero atandukanye ruturutse mu bihugu bitandatu by’Afrika ruteraniye mu mahugurwa y’ibijyanye n’imiyoborere myiza mu karere ka Rusizi ku cyicaro cy’itorero angirikani ari naryo ryayateguye.
Ubwo yatangizaga aya mahugurwa tariki 27/07/2012, Musenyeri Rusengo Nathan, umushumba w’itorero angirikani Diyosezi ya Cyangugu, yavuze ko urubyiruko rukwiye gutozwa indangagaciro z’umuyobozi mwiza hakiri kare kuko aribyo bizagira isi nziza mu gihe kizaza.
Mu gihe cy’iminsi itatu uru rubyiruko ruzahugurwa ku ndangagaciro ziranga umuyobozi mwiza, ubuyobozi n’uburinganire, icyerekezo umuyobozi mwiza agira bitewe n’abo ayobora, banarebe uko umuyobozi mwiza ateganyiriza ejo hazaza.

Iryn Haikamhana witabiriye aya mahugurwa aturutse i Daresalam muri Tanzaniya yishimiye kubana n’urundi rubyiruko kandi ngo aya mahugurwa ayategerejeho kumenya uburyo ashobora kuba umuyobozi mwiza ndetse n’imibereho ya gikiristo nk’umuyobozi.
Iryn ngo ashimishwa n’uko n’igitsina gore gisigaye kigaragara mu buyobozi ngo ibi bikaba bimaze gutera intambwe ndende mu Rwanda ngo akaba yumva azahakura ubumenyi azajyana iwabo gushishikariza abagore kutisuzugura dore ko ngo iwabo usanga umubare munini ari uw’abacyisuzugura.
Bwanakweli Benjamin, umwe mu Banyarwanda bitabiriye aya mahugurwa atangaza ko muri iki gihe urubyiruko rufite imico mibi myinshi nko kwishora mu biyobyabwenge n’ubusambanyi, amahugurwa nk’aya baba bayategerejeho guhinduka abasore n’inkumi bafite icyerekezo.

Mgr Rusengo Nathan uhagarariye itorero Angirikani Diyosezi ya Cyangugu atangiza aya mahugurwa yavuze ko kugira urubyiruko rufite icyerekezo aribyo bizatuma isi iba nziza mu gihe kizaza.
Urubyiruko rwitabiriye aya mahugurwa y’imiyoborere myiza rwaturutse mu bihugu birindwi by’Afurika: Namibiya ,Botswana, Cameroun, Rwanda, Tanzaniya ,Congo Kinshasa, na Uganda bakaba bose ari 20.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|