Rusizi: urubyiruko rurasabwa gukuraho ibyo bitwikiriye bakubaka igihugu cyabo

Ministiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yasabye Abanyarusizi kwiyambura ibyo bitwikiriye bitagaragara bishobora kubatandukanya, bakareba mu cyerekezo kimwe bagahagurukira gukorera ku ntego bahangana n’abashaka gusenya u Rwanda.

Ibi Minisitiri Philbert Nsengiyumva yabitangarije urubyiruko rwo mu karere ka Rusizi kuwa 25/09/2013 mu biganiro byiswe “Ndi Umunyarwanda” bigamije kubaka urubyiriko rw’ejo hazaza mo Umunyarwanda umwe utishisha mugenzi we barenga ibigamije kubatandukanya.

Minisitiri w'urubyiruko n'ikoranabuhanga, Nsengimana Philbert, akangurira urubyiruko kwiyambura ibyabatanya.
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Nsengimana Philbert, akangurira urubyiruko kwiyambura ibyabatanya.

Iyi gahunda yateguwe na Presidansi ya Repubulika ifatanije na Minisiteri ifite urubyiruko mu nshingano hagamijwe kongera kubaka u Rwanda rw’Abanyarwanda bashya binyujijwe mu rubyiruko rufite ibibazo bitandukanye dore ko aribo mbaraga z’igihugu.

Icyagaragaye muri ibi biganiro nuko hari urubyiruko rugifite intimba nyinshi mu mitima y’ibibazo batewe na Jenoside aha twavuga umusore Maniraho Martin wahawe umwanya wo kwishyira mu byiciro abanyarwanda babarirwamo ariko avuga ko atazi ubwoko bwe.

Maniraho Martin yavuze ko azi ko ari Umunyarwanda ngo ntabundi bwoko azi muri we.
Maniraho Martin yavuze ko azi ko ari Umunyarwanda ngo ntabundi bwoko azi muri we.

Uyu musore ubwo yatangiraga kuvuga yaturitse ararira kubera ibibazo n’intimba agifite mu mutima we, yavuze ko abantu bamwise amazina menshi kubera ko atari azi ubwoko bwe.

Abari bayoboye ibiganiro barimo umusaza Rugano Karisa bagerageje kumusaba ko yabohoka akavuga ikintu kiri gutuma akomeza kurira abenshi bagakeka ko ari ugutinya kuvuga ubwoko bwe kubera ibikomere agifite ariko nyamara nabyo babimubajije avuga ko ari Umunyarwanda gusa.

Bamporiki ari gusobanura iby'Abahutu n'Abatutsi.
Bamporiki ari gusobanura iby’Abahutu n’Abatutsi.

Umusaza Rugano Karisa amaze kumva iby’uyu musore yavuze ko uyu mwana ari Umunyarwanda wuzuye ari nabwo yasabye Ministiri w’urubyiruko kumugira umwana we ndetse n’abandi bose bari bari aho bakamufasha gukira intimba agifite.

Urundi rubyiruko rutari ruke rwahise rubohoka bavuga byishi bijyanye n’amateka y’u Rwanda cyane cyane bakomoza ku bibazo bikiri mu muryango nyarwanda bituma Abanyarwanda bakomeza kudakira ibikomere.

Abashyitsi batandukanye barimo na Minisitiri w'urubyiruko n'ikoranabuhanga bitabiriye ibiganiro bya "Ndi Umunyarwanda" mu karere ka Rusizi.
Abashyitsi batandukanye barimo na Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga bitabiriye ibiganiro bya "Ndi Umunyarwanda" mu karere ka Rusizi.

Urubyiruko rutangaza ko iyi gahunda izabafasha gukira ipfunwe bagendanaga rishingiye ku moko ari nayo yasenye u Rwanda, uru rubyiruko ngo rwifuza kubaka igihugu kizira amakimbirane.

Nyuma yo kubohwa igihe kirekire n’ingoyi y’amoko ndetse n’agahinda kavanze n’ibibazo bitandukanye byatewe na Jenoside mu 1994, uwitwa Jean De Dieu ngo yahise yanga Abahutu cyane kuburyo yumvaga atabaha imbabazi ariko ubu ngo yarababariye aha akaba yasabye Abahutu kutagora Abatutsi bakajya basaba imbabazi kugirango babohoke.

Abantu batandukanye biganjemo urubyiruko bitabiriye gahunda ya ndi Umunyarwanda.
Abantu batandukanye biganjemo urubyiruko bitabiriye gahunda ya ndi Umunyarwanda.

Ministiri Nsengimana wari n’umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yongeye kugereranya amoko Hutu na Tutsi nk’imitaka ibiri maze asaba abari aho kuva muri iyo mitaka bakajya mu mutaka w’Ubunyarwanda kuko aribyo bizafasha urwo rubyiruko kwiteza imbere no kubaka igihugu cyabo, igihe bazaba barenze ibibatanya.

Iyi gahunda yatangiriye muri Presidansi ya Repubulika y’u Rwanda yitwa “Youth Connekt dialogue’’ biza kuba ngombwa ko ikwirakwizwa mu turere twose ku izina “Ndi Umunyarwanda” ikaba igamije kubaka urubyiriko mo Umunyanyarwa nyawe barenga ibibatanya byabibwe n’abakoloni.

Ndi umunyarwanda yashimishije urubyiruko rwa Rusizi.
Ndi umunyarwanda yashimishije urubyiruko rwa Rusizi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

kideyouri umuntu w’umugabo kandi urubyiruko rukurebereho

willy yanditse ku itariki ya: 25-09-2013  →  Musubize

Sha ibitekerezo byuyu mugabo biri inyuma cyane,njye nsanga ubuyobozi bwu Rwanda bwakamufashe nka element dangereux muri societe kuko ibyo bintu yazanye birimo guhuzagurika,guhuza ibidahura,kutagira objectif,nibindi.Mu byateye genocide harimo abantu bigiraga aba experts nkuriya bagashora abantu mu bwicanyi so pay attention about that guy!!!

Kabaka yanditse ku itariki ya: 25-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka