Rusizi: Umwe yakomerekeye mu mpanuka y’ikamyo

Ikamyo yavaga i Kamembe yerekeza i Bugarama yageze mu Murenge wa Kamembe, Akagari ka Cyangugu, Umudugudu wa Cyangugu ikora impanuka, igogongana n’indi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla, umushoferi wari utwaye iyi kamyo arakomereka byoroheje.

Imodoka yangije bordure y'umuhanda
Imodoka yangije bordure y’umuhanda

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure, yatangarije Kigali Today ko impanuka yabaye ku mugoroba tariki 20 Gashyantare 2024, itewe no kubura feri.

Iyi kamyo yangonze ipoto y’amashanyarazi inangiza ibyuma bikikije umuhanda, ihita inafunga igice kimwe cyawo.

Yagize ati “Umushoferi w’ikamyo yakomeretse byoroheje, ubu tuvugana yamaze no kuva kwa muganga. Icyateye impanuka harakekwa ko imodoka yabuze feri, tukaba turimo gukora iperereza ngo tumenye impamvu y’ukuri yatumye imodoka zigongana”.

SP Karekezi avuga ko impanuka ikimara kuba, abashoferi bombi basuzumwe bagasanga nta wanyoye ibisindisha urimo.

Ubwo Kigali Today yandikaga iyi nkuru, Polisi yari yabashije gukura mu muhanda iyi kamyo kugira ngo ibindi binyabiziga bibashe kugenda neza mu muhanda, kuko ikimara gukora impanuka izindi modoka zabisikaniraga mu gisate kimwe cy’umuhanda.

SP Karekezi atanga inama ko abatwara imodoka zitwara imizigo, bagomba gupakira ibintu bitayirusha ubushobozi kuko nabyo biri mu biteza impanuka.

Iyo kamyo bamaze kuyikura mu muhanda
Iyo kamyo bamaze kuyikura mu muhanda

Ikindi ni uko abatwara ibinyabiziga, cyane amakamyo ko bagombye kuba bafite uburambe ndetse, bakanirinda gutwara imodoka batamenyereye kuko nabyo biri mu bituma bahura n’impanuka.

Ati “Izi modoka z’amakamyo manini usanga zikoreshwa n’imyuka, bisaba rero kuba umuntu uyitwara afite uburambe kandi akaba azi neza ko imokoka nta kibazo ifite”.

SP Karekezi avuga ko bazakomeza gukangurira abantu mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, mu rwego rwo kubahugura no kubibutsa kujya bubahiriza amategeko y’umuhanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka