Rusizi: Umwana w’imyaka 10 yatanze inkunga mu Gaciro Development Fund
Ubwo hatangizwaga ikigega Agaciro Development Fund mu karere ka Rusizi kuri uyu wa kane tariki 30/08/2012, byagaragaye ko n’abana bato ndetse n’abategarugori bamaze kumva akamaro k’icyo gikorwa kuko bitanze ku bwinshi.
Ubwo igihe cyo gutanga umusanzu cyari kigeze, umwana w’imyaka 10 wo mu murenge wa Kamembe witwa Niyibizi Gimmy, imbere y’imbaga y’abantu yari iteraniye aho yagize ati “nanjye nk’Umunyarwanda ukeneye agaciro ntanze amafaranga ibihumbi icumi”.
Uyu mwana w’umuhungu abarizwa mu itorero “Wihogora Kibondo” ryasusurukije abantu bakishima.
Abafashe ijambo bose bagiye bashimira ko n’abana bato bamaze gusobanukirwa ko amaboko y’Abanyarwanda ariyo azubaka igihugu cyabo badateze akimuhana. Muri rusange, habonetse amafaranga asaga miliyoni 132.

Muri icyo gikorwa cyayobowe na Minisitiri w’Ubucuruzi, Francois Kanimba, kandi abaturage bamurikiwe imihigo y’umwaka wa 2012-2013.
Mu ijambo rye, Minisitiri Kanimba yavuze ko atishimiye umwanya wa 27aka karere kajeho mu rwego rw’imihigo. Ati “kugira ngo mutere imbere amakoperative agomba kubigiramo uruhare runini kandi agomba no guhiga”.
Minisitiri yasuye ibikorwa bya cooperative y’abatwara abantu kuri za moto (COMORU), ashima uko biteza imbere asaba andi makoperative kugera ikirenge mu cyabo.

Nyuma ya saa sita Minisitiri Kanimba ari kumwe n’umuyobozi w’intara y’Uburengerazuba barakomeza baganira n’abantu batandukanye uburyo ubucuruzi bukorerwa muri aka karere kari ku mupaka bwatezwa imbere.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Hello! ni byiza ko uwo mwana yamenye igikorwa ariko wowe ubaza ngo umwana adakora ndizera ko yayasabye iwabo akurikije ni gikorwa yari azi gikorwa abandi babayeyi bafatireho urugero nabo bahe abana uburenganzira bwo kugira Patriotisme.
Iki gikorwa gikomeye cyakozwe nuyu mwana muto,ntigikwiye kurangira nkinkuru gusa ahubwo n’amateka akomeye yiyongera kuri menshi yaranze abanyarwanda mubihe bitandukanye,kdi akwiye kubikwa neza,akandikwa ndtse akabikwa neza,yazafasha(ur future generation)iyo uRwanda rwaterwaga abanyarwanda bose batabariraga icyarimwe birengagije ibitagenda,yaba amakimbirane ashingiye kubyiciro by’ubukungu,ndetse namakimbirane asanzwe muri Societe,byatumaga amahanga yubaha URwanda.agaciro utakihaye ntawundi wakaguha.turabagabo.
None se ko tuzi ko abana badakora uwo mwana ayo mafranga yayakuye he ? Reka abandi nabo bazamwigane bayibe iwabo.