Rusizi: Umuyobozi w’akarere yatawe muri yombi

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano kuri uyu wa 06/01/2015 akurikiranweho gukoresha impapuro mpimbano; nk’uko umuvugizi wa Polisi y’igihugu yabitangaje.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi afunzwe nyuma y’iminsi itanu abayobozi batandatu barimo umuyobozi w’akarere w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Bayihiki Basile na bagenzi be nabo bafashwe, kugeza ubu bose baracyari gukurikiranywa n’ubutabera ku micungire mibi y’amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.

Abantu bakora mu nzego zitandukanye mu karere ka Rusizi batifuje ko amazina yabo amenyekana bavuga ko hari hashize iminsi uyu muyobozi abazwa ibibazo bijyanye n’imikoreshereze mibi y’amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza n’andi ya VUP bikaba bishoboka ko biri mu byo akurikiranweho.

Umuyobozi w'akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar.

Hari n’andi makuru avuga ko muri aka karere habayeho gushaka gutekinika bazamura umubare w’aho bageze mu bwisungane mu kwivuza. Ibi kandi ni byo umuyobozi w’ubwisungane mu kwivuza Bajyinama Athanasi ashobora kuba yarazize aho ngo yahawe conge ku ngufu kugirango ubuyobozi bubone uko butekinika.

Umunyamakuru wa Kigali Today yageze kuri sitasiyo ya Kamembe aho umuyobozi w’akarere Nzeyimana Oscar afungiye inzego z’umutekano zanga ko agira icyo atangaza.

Turakomeza gukurikirana iyi nkuru.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 6 )

bsr, abafite ama restaurants na za hotel i rusizi barambuwe kuva 2010 kugeza ubu abatsindiye emasoko ntibishyuwe, none amaso aheze mu kirere. mudifashe asobanure impamvu

kalili yanditse ku itariki ya: 7-01-2015  →  Musubize

NIBYO NIBAJYE BAKURIKIRANWA KUKO IYO BAFASHE UBUYOBOZI IYO MU BYARO BYA HERERA IYINDI, BARATANGIRA BAKAREMA IGIHUGU MU CYINDI BAKIKORERA IBYO BASHAKA NGO BARI MU BYARO NTAWUZAMENYA IBYABO, BAKICA AGASOZI MU KWANGIZA IBYA RUBANDA BASHINZWE. MUJYE MUGENZURA CYANE IYO MU BYARO BIBA BYARACITSE

TWARUMIWE yanditse ku itariki ya: 7-01-2015  →  Musubize

Ibya Rusizi byo simbizi, ariko niba ari mutuelle de sante Mayor wa Karongi yagombye kumusangayo kuko yabeshye ko abaturage batanga mutuelle ku bwinshi, ariko igenzura ryakozwe n’intara rigaragaza ko akarere katishyura amavuriro.
Ikibabaje nuko Mayor wa Karongi yabeshye atyo bigatuma ahabwa n’igihembo na Nyakubahwa perezida wa republic!!
Ssiniriwe mvuga iby’ibikoresho byo kubaka amashuri Mayor wa Karongi anyuza muri quincaillerie ye bwite!!

Siniriwe mvuga ibya ruswa ahabwa na bamwe mu ba dircteur b’amashuri hanyuma abo badirecteur bakananirwa kwishyura ba rwiyemezamirimo hakishyura akarere, bikarangirira aho!! Ariko se Njyanama yo kuki ntacyo ibikoraho?!

Niba SE w’intara atarabigizemo uruhare, yagombye kumutanga ntagumye gutobanga iyi ntara!.

Akayezu Sarai yanditse ku itariki ya: 7-01-2015  →  Musubize

mutuele ni gahunda nziza dushima tutifuza ko hari uwatuvangira , aba rero niba bashaka kunyereza amafranga yayo cg se kurimanganymo bindi bagomba kubihanirwa byanze bikunze

jeje yanditse ku itariki ya: 7-01-2015  →  Musubize

Umuco wo kudahana no gupfusha ubusa ibya rubanda bikwiye gucika abayobozi bakabera abaturage urugero rwiza mu ngiro bikava mu nvugo.

kabano yanditse ku itariki ya: 7-01-2015  →  Musubize

Kudindiza iterambere si ibyo kwihanganirwa ubutabera nibukore akazi kabwo bugaragaze nyirabayazana w’ibi byaha bakurikiranye kuri aba bayobozi nibibahama bazakanirwe urubakwiye by’intangarugero.

semukanya yanditse ku itariki ya: 7-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka