Rusizi: Umuyobozi w’akagari yongeye gufungwa incuro ya gatatu azira ruswa
Jean Havugimana, umuyobozi w’akagari ka Ishwa ko mu murenge wa Nkombo, yongeye gutabwa muri yombi azira gufata ruswa. Iyi ibaye incuro ya gatatu afugwa kandi azira ruswa ituruka mu mitego ya kaningini ifata injanga.
Intandaro yo gufatwa kuyu muyobozi yaturutse ku mitego ya kaningini ibiri yari yafashe y’abarobyi bazikoresha mu buryo butemewe n’amategeko. Nyuma ngo uyu mugabo yasabye banyirazo amafaranga ibihumbi 50 kugir ango azibasubize.

Byabaye ngombwa ko aba bagabo bamusaba umwanya wo kujya gushaka ayo mafaranga yari abasabye, bamaze kuyabona barayamuha nawe abasubiza iyo mitego. Baje gushwana ubwo basanganga imitego yabahaye ituzuye haburamo umwe, niko gutangira guterana hejuru.
Abo bagabo bahise bahamagaza Polisi kugira ngo ibafashe gukemura ibibazo bagiranye, ari nako guhita bata muri yombi uwo muyobozi, kugeza ubu uri mu maboko ya Polisi kuri sitasiyo ya polisi ya Kamembe.
Ubusanzwe iyi mitego ya kaningini uyu muyobozi ahora azira irahenze cyane, aho umwe ufite agaciro k’ibihumbi magana abiri by’amafaranga y’u Rwanda. gusa yaciwe mu kiyaga cya kivu, kuko yangiza umusaruro w’ibikomokamo.
Euphrem Musabwa
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubundise barabona koko uyu akwiriye kuyobora abantu kweli
UBWO SE BASANGA ARI WE KAMARA KU BURYO HABUZE UMUSIMBURA KURI UBWO BUYOBOZI? INSHURO ESHATU ZOSE????????????????
bamubitsemo iki niba ari inshuro ya gatatu. nta wundi ushobora kuyobora ako kagari?