Rusizi: Umusirikare wa FDLR watahutse aremeza ko ari icyemezo cyamuvuye ku mutima
Kapiteni Caliste Kanani, umwe mu basirikari batandatu ba FDLR batahutse ku bushake, aremeza ko yishimye kandi bimuvuye ku mutima kubona amaguru ye yongeye gukandagira ku butaka bw’u Rwanda.
Uyu musirikare wakiriwe mu nkambi ya Nyagatare mu karere ka Rusizi mu gihe ategerejwe koherezwa i Mutobo, yatangaje ko yari amaze igihe kirekire yifuza gutaha ariko agahura n’imbogamizi z’abamuyoboraga mu gisirikare cya FDLR.
Abandi basirikare bato kuri we yatahukanye harimo Premier Sergent Sostene Uwizeye, batahukanye n’abagore bababo. Abandi bari hamwe nabo ni aba Serevelin Kaporari, aribo Serevelin Habineza, Habarurema Isai, Hategekimana charles, Emmauel Ndayisaba.
Aho bari mu Nkambi batangarije Kigalitoday ko hari itandukaniro naho bari, bashima Imana kuba bagarutse mu Rwanda n’ubwo btinze gutaha, kubera kubura uburyo bwo kubona amakuru y’impamo ku bikorerwa mu gihugu cyabo.

Josephine Ntabanganyimana, umugore wa Kapiteni Kanani, atangaza ko nyuma yo kumva ko umugabo we akiriho, mu kwezikwa kane yafashe icyemezo gikomeye cyo kujya kumureba mu mashyamba ya Congo n’ubwo bitari byoroshye ku bwamahirwe aramubona arinabwo bahise bafata gahunda yo gutaha.
Naho Fayida, Umunyekongokazi uvuga ururimi rw’igiswahiri watahanye n’umugabo we Premier Sergent uwizeye, yatangarije ko asanzwe akunda u Rwanda ikaba ari nayo ntandaro yo gushakana n’Umunyarwanda.

Aba basirikare babo 2 n’umwana umwe bavuzeko babaga mu buzima bugoye umuntu wese atakwiyumvisha, ariko bakizera ko ubwo bageze mu rwababyaye abifite icyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza.
Mu butumwa bageneye abasigaye mu mashyamba babasaba kumenyeko aho bari ari iw’abandi, bakifuza ko nabo bafata icyemezo bagataha, bagafatanya n’abandi kubaka igihugu cyabo.
Euphreme Musabwa
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
dushimiye abo basirikari bi rusizi bitanduka nije na efu dereri
Nibyiza ko abana bu Rwanda bose bagaruka abahunze igihugu,baza bakubaka urwababyaye,nibibi kuba impunzi ufite igihugu cyawe.
Njye ndashimira aba basirikari,bitandukanyije n’abadashaka ko u RWANDA rutekana.
Njye ndashimira aba basirikari,bitandukanyije n’abadashaka ko u RWANDA rutekana.