Rusizi: Umuryango FPR inkotanyi mu migambi mishya yo kwihutisha iterambere
Abagize ikipe ya tekiniki y’umuryango FPR ku rwego rw’igihugu n’abayobozi b’umuryango ku rwego rw’Akarere ka Rusizi, abakuriye umuryango n’abashinzwe iyamamaza matwara mu mirenge yose y’Akarere ka Rusizi, baremeza ko umuryango FPR-Inkotanyi ufite imigambi mishya yo kwihutisha itera mbere mu Rwanda.
Ibi babitangarije mu nama yabereye mu Karere ka Rusizi, kuri uyu wa 05/01/2013, aho hashimwe abanyamuryango n’ibikorwa byabo mu Karere, kubera imigendekere myiza y’isabukuru y’imyaka 25 y’umuryango FPR inkotanyi ku rwego rw’akarere, nk’uko byatangajwe na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Rusizi, Oscar nzeyimana.
Nizeyimana yagaragaje ko hakozwe ibikorwa bifatika birimo kubakira umukecuru utishoboye inzu ya kijyambere ifite agaciro ka Miliyoni icyenda, agahabwa n’inka y’inzungu. Avuga ko muri rusange hakemuwe ibibazo 249 hatangwa n’inka 179.

Uhagarariye itsinda rya Tekinike muri Rusizi, Faustin Munyakabera, yatangaje ko iyo nama yari igamije kungurana ibitekerezo ku bigomba kongerwamo imbaraga, birimo gukangurira abanyamuryango by’umwihariko n’Abanyarwanda bose muri rusange, gukomeza kubumbatira umutekano no gutanga amakuru y’ibyawuhungabanya.
Yari igamije kandi gushishikariza abanyamuryango kwitabira gahunda za Leta zirimo iz’ukwezi kw’imiyoborere myiza guteganyijwe kuzatangizwa mu mpera z’uku kwezi kwa 01/2013, gutegura gahunda y’ibikorwa bizakorwa n’intore zo kurugerero, gusesengura aho imihigo y’umwaka wa 2012-2013 igeze ishyirwa mu bikorwa mu Karere ka Rusizi no gusura abanyamuryango aho bari iwabo mu mirenge.
Mu biganiro byatangiwe muri iyi nama nyungurana bitekerezo kuri gahunda zinyuranye zigamije iterambere ry’Akarere ka Rusizi, byari bigamije kwerekana uruhare rw’abanyamuryango mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iterambere kugira ngo umuryango FPR Inkotanyi urusheho kuba umusemburo w’imibereho myiza y’abanyarwanda.
Komiseri ushinzwe ubukungu mu muryango FPR inkotanyi Marcel Habyarimana, yasobanuriye abanyamuryango ko ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo rigenda neza kandi ko hari n’ibyamaze kurangira, kandi n’ibitararangira bikaba bifite umurongo mwiza ku buryo hari ikizere cy’uko bizashyirwa mu bikorwa nta nkomyi.
Yagaragaje ko kandi mu rugamba rw’iterambere nta gikwiye gutera abanyamuryango ubwoba, kuko ibyo bamaze gukora ari byo byinshi. Avuga ko igikenewe ari ugushikama, no gufatira urugero ku barwanye kandi bagatsinda urugamba rw’iterambere.
Euphrem Musabwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|