Rusizi: Umurenge wa Mururu urishimira uburyo wesheje imihigo ya 2011-2012
Mu murenge wa Mururu ho mu karere ka Rusizi barishimira ibyo bagezeho birimo kubaka amashuri, korozanya, guhuza ubutaka, isuku n’ibindi; byatumye uva ku mwaka wa 17 mu mirenge 18 igize aka karere, ukagera ku mwanya wa gatatu.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 13/07/2012 nibwo habaye igikorwa cyo kwishimira uko guhigura hakoreshejwe imbaraga zidasanzwe guhera ku murenge, akagari, kugeza kumudugudu n’ubufatanye mu baturage, nk’uko byatangajwe na Aimée Uwambaje, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Mururu.
Venuste Nsekarije, umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Rusizi, yashimiye uwo murenge intambwe wateye, igaragazwa n’ibikorwa bifatika uwo murenge wateye.
Zimwe mu ngamba bafashe, biyemeje kutazasubira inyuma bavuga ko bazaharanira gufata umwanya wa mbere.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|