Rusizi: Umurenge wa Butare uravugurura imiturire mu rwego rwo guhangana n’ibiza

Nyuma y’aho bigaragariye ko imiturire itanoze ari imwe mu mpamvu zatumaga abatuye umurenge wa Butare mu karere ka Rusizi bibasirwa n’ibiza, ubuyobozi bw’uwo murenge bwafashe ingamba zigamije gukemura icyo kibazo, harimo n’iyo kubatuza mu midugudu.

Ku ikubitiro imiryango 552 yagaragaye ko ituye ahantu hameze nabi hashobora guhitana ubuzima bwabo (high zone risk) igiye kubanza kwimurwa yerekeza mu ma site y’imidugudu yatoranyijwe muri buri kagari.

Hashingiwe ahanini ku biza bikunze kubibasira birimo inkuba, imvura nyinshi yangiza amazu n’imyaka ndetse n’inkangu, iyi gahunda izakomereza ku bandi batuye intatane, na bo bagomba kwegerana bityo gahunda yo kubegereza ibikorwa remezo birimo amazi n’amashanyarazi yihutishwe.

Mukankurunziza imvura yamusenyeye inzu, inkuba imwicira umugabo.
Mukankurunziza imvura yamusenyeye inzu, inkuba imwicira umugabo.

Nk’uko bisobanurwa na Sibomana Placide uyobora umurenge wa Butare, aho bazatuzwa hatoranyijwe ni ahantu hameze neza hadahanamye. Abizera ko bazabasha guhangana n’ibiza byajyaga bihitana ubuzima bw’abaturage, bikanabangiriza.

Urugero atanga ni urw’umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba bifashishaga aho ku murenge na wo wangijwe n’izo nkuba.

Abimurwa badutangarije gutuzwa hamwe bije ari igisubizo ku buzima bwabo n’imibereho muri rusange kuko ngo babaga mu bwigunge n’ubwoba ku cyagerageza guhungabanya umutekano wabo.

Umurenge wa Butare ni umurenge ugizwe ahanini n’imisozi miremire. Nubwo ufite ubuso bungana na kilometero kare 203, ahatuwe ni kilometero kare 83 gusa, igice kindi gisigaye cyihariwe na Parike y’igihugu ya Nyungwe.

Butare ni umwe mu mirenge 18 igize akarere ka Rusizi, ugizwe n’utugari tune dutuwe n’abaturage ibihumbi 19 na 472, uhana imbibi n’igihugu cy’u Burundi n’umurenge wa Bweyeye ndetse n’umurenge wa Nyakabuye na Gikundamvura.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka