Rusizi: Umunyamabanga mushya ngo azahangana na ba Rwiyemezamirimo bambura abaturage

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi, Mushimiyimana Euphrem aratangaza ko ashaka kurandura ingeso ya ba Rwiyemezamirimo bambura abaturage amafaranga bakoreye.

Ni nyuma y’ibyumweru bibiri gusa atangiye imirimo ye nk’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi, avuga ko mu byo azibandaho mu kazi ke ari ukumva ibyifuzo by’abaturage rubanda rugufi kuko aribo shingiro ry’iterambere.

Uyu muyobozi ngo ntashaka kuzumva umuturage wakoreye amafaranga ye ngo yongere kujya gusiragira ku bayobozi avuga ko yambuwe ibyo yakoreye na Rwiyemezamirimo runaka, kuko ngo baba bari kumutakariza umwanya wo kuba yakora indi mirimo yamuteza imbere.

Mushimiyimana ngo ntashaka kumva umuturage ukorera amafaranga ngo anasiragire asaba kwishyurwa.
Mushimiyimana ngo ntashaka kumva umuturage ukorera amafaranga ngo anasiragire asaba kwishyurwa.

Hirya no hino mu gihugu ndetse no mu Karere ka Rusizi hakunze kugaragara ikibazo cya ba rwiyemezamirimo bakunze kurangwaho ingeso yo kwambura abaturage bakoresheje nyamara kandi bimwe akarere kakabigiramo uruhare, kuko kabishyuraga kandi abaturage bakoresheje batarahembwa.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Kigali today, Mushimiyimana avuga ko azasuzuma intandaro yabyo cyane cyane yirinda ko nawe yazagwa muri ayo makosa, aha ariko kandi ngo azifashisha amategeko y’akazi ashinzwe mu kunoza imirimo ye.

Akarere ka Rusizi kagiye kagira abanyamabanga nshingwabikorwa benshi bajyagaho hadateye kabiri bakegura ku mirimo yabo. Mushimiyimana we avuga ko atifuza ko byamubaho kuko yagasabye yumva azagakora neza.

Ubusanzwe Mushimiyimana yari amaze imyaka irenga ine akora mu biro by’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta. Mushimiyimana ni umugabo wubatse ufite imyaka 40 akaba afite umugore umwe babyaranye abana 4.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 3 )

Tukwifurije ishya n’ihirwe mu mirimo itoroshye wagiriwemo icyizere kandi Imana izabigufashemo.

UMULISA yanditse ku itariki ya: 6-01-2015  →  Musubize

Tukwifurije ishya n’ihirwe mu mirimo itoroshye wagiriwemo icyizere kandi Imana izabigifashemo.

UMULISA yanditse ku itariki ya: 6-01-2015  →  Musubize

Arakoze umuyobozi mushya w’akarere ka Rusizi,nizere ko azafata ingamba no ku karere katishyura ba Rwiyemezamirimo.

Amahirwe masa mu mirimo mishya

Mugabo yanditse ku itariki ya: 6-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka