Rusizi: Umukongomani yafashwe yaje gutekera umutwe abaturage
Umucongomani witwa Ravie kiroza, wimyaka 24, ari mumaboko ya Polisi ikorera mu karere ka Rusizi, akurikiranyweho icyaha cyo kwiba amaterefoni akoresheje ubutekamutwe.
Kiroza yiyemerera icyaha avuga ko yinjiye mu iduka ricururizwamo amatelefoni afite ibikapu bibiri, kimwe kirimo imboga z’amashu ikindi kirimo ibipapuro by’amakaye yari yaciyemo avugagako ari amafaranga y’amadorari.
Ubwo yageraga muri iryo duka yashyize ibikapu hasi kimwe agikuramo ishashi y’umukara ihambiriye avuga ko ari igikagato cy’amadorari. yabajije igiciro cy’amatelefone bamaze kukimubwira ahita afatamo zifite agaciro ka miliyoni 1,5.

Akimara kuzitekera yasize ibyo bikapu aho kuko yari atarishyura, asaba ko bamwereka aho bavunjira amafaranga y’amadolari mu Manyarwanda kugira ngo aze kwishyura ibyo yari yatekeye.
Bahamugejeje yavuze ko igiciro kitameze neza ariko ari mu buryo bwo kujijisha kugira ngo uwamuherekeje amuve iruhande.

Mugihe gito uwari amuherekeje yasubiyeyo, Kiroza aza gucungana n’uko uwarimo gucuruza asohoka. Nk’uko yari yabitekereje, uwacuruzaga yarasohotse Kiroza ahita yinjira mu iduka asaba abandi bari basimbuye uwacuruzaga mbere ko bamuha igikapu atunzeho agatoki.
Icyo nicyo cyarimo ya matelefoni dore ko byombi byasaga, bakimara kukimuha bo bibwiraga ko igisigaye aricyo kirimo amatelefone. Ako kanya yahise afata moto ariruka banyiri duka bakebutse basanga yagiye, nabo bahise bahamagara ku mipaka.
Polisi yamutaye muri yombi ubwo yageragezaga guteza kasha urupapuro rumwemerera gusubira iwabo muri Congo. Abajijwe iby’ubwo butekamutwe, ntiyazuyaje kwemerera polisi ko yabikoze ku bushake bwe ariko avuga ko ari satani yamwoheje, akabisabira imbabazi.
Euphrem Musabwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|