Rusizi: Umubyeyi yibarutse abana batatu b’abakobwa
Ayinkamiye Francine w’imyaka 35 y’amavuko ukomoka mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi yibarutse abana batatu b’abakobwa mu bitaro bya Gihundwe ahagana saa moya zijoro zo kuwa 07/11/2012.
Abo bana bahise bajyanwa mu byuma byabugenewe (couveuse) kugira ngo babashe guhumeka no gukura neza kuko bavutse basigaje ukwezi kumwe. Babiri bapima ibiro bibiri mu gihe mugenzi wabo we apima ibiro bibiri n’igice.

Dr Adolphe Masengi wabyajije uyu mudamu atangaza ko kubyara abana barenze babiri ari ibintu bidasanzwe kuko bidakunze kubaho. Ngo bishoboka mu gihe udusabo tubiri twatanga intanga ebyiri noneho haramuka habayeho gusama imwe muri zo ikabyara impanga.

Aba bana bavukiye mu muryango w’abakene kuko nyina wabibarutse avuga ko atazabona uko abatunga kuko ngo naho ahinga aba yarinze kwatisha mu baturanyi be.
Imyenda yo kwambika abo bana bayiguriwe n’ibitaro bya Gihundwe; nk’uko byatangajwe na Twagiramungu Alexis, se wabo bana.

Ayinkamiye akimara kubyara abo bana yahise yifungisha burundu abigiyemo inama n’umugabo we kuko bari basanzwe bafite abandi bana batanu.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
ngaho rero ni mubyare ariko muzanabarere!!!!
abana ni impano ya nyagasani ,uyu muryango IMANA irawukunda cyane kandi bariya bana bazabaho,mugushaka kw’Imana.ntibibaze rero ngo bazabaho bate.IMANA isingizwe cyane niyo irema kandi ikabeshaho muntu
yoo!nimwonkwe kdi nyagasani afashe utwo tunyampinga tw’urda,bo rda rw’ejo.
Ubwo bushakashatsi buzakorwe, that is true!!!
Ndabona ko abagore hafi yabose babyara bafite 35ans hari amahirwe menshi yo kubyara abana barenze umwe kabisa ( Ex. Uw’i Musanze na we yabyaye almost4) nawe afite 35ans!!!!!
Ndabona ko abagore hafi yabose babyara bafite 35ans hari amahirwe menshi yo kubyara abana barenze umwe kabisa ( Ex. Uw’i Musanze na we yabyaye almost4) nawe afite 35ans!!!!!