Rusizi: Umubyeyi yareze abana badafitanye isano bituma bagenzi be bamwigiraho
Umwe mu babyeyi bo mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi arashimirwa umutima w’impuhwe yagize nyuma yo gufata abana babiri b’impinja bari batawe n’ababyeyi babo bakimara kuvuka bakabura ababarera.
Mu busanzwe uyu mubyeyi Nyirampakaniye Alphonsine nta bushobozi bufatika afite usibye kuba yabona ifunguro rimutunga nabwo bitamworoheye kuko ari umuhinzi kandi akaba adafite amasambu ahagije, ibyo bikiyongeraho ibibazo yagize byo kuba yaratawe n’umugabo we bashakanye amuziza umutima w’impuhwe yagiriye aba bana.
Nyirampakaniye avuga ko nta kindi yari agamije kugeraho ahubwo ko yabonaga abo ari abana nk’abandi ariko yatekereza amaherezo y’ubuzima bwabo agasanga ari ugupfa bazize akarengane ari nayo mpamvu yabagiriye imbabazi akabafata.

Uruhinja rwa mbere Nyirampakaniye avuga ko yarufashe rukimara kuvukira mu bitaro bya kaminuza bya Kigali (CHUK) ubwo nyina yari amaze kwitaba Imana kubera uburwayi kandi nta wundi muntu yari asigaranye mu muryango we wari kumurerera umwana asize.
Mbere yo kwitaba Imana uwo mubyeyi ngo yasize avuze ko nta kindi kimubabaje nko kutagira aho asiga umwana we ndetse yabonaga amaherezo y’ubuzima bwe ari mabi bituma Nyirampakaniye amugirira impuhwe, ubu uyu mwana kaba afite imyaka 4 kandi ubuzima bwe bumeze neza.
Umwana wa kabiri Nyirampakaniye yamuhawe n’ikigo nderabuzima cya Bugarama kuko nyina yari agiye kumwica nyuma yo kumubyara abitewe n’uburwayi bwo mu mutwe yari afite.

Ako kanya umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Bugarama yabuze uko yabigenza amaze gushoberwa abona ababyeyi hafi aho barimo Nyirampakaniye abagejejeho ikibazo yagize buri wese akiruka ajya iwe kugirango batamuha uwo mwana. Icyo gihe ngo we yahise amusaba ajya kumurera ubu akaba afite amezi 2.
Tariki ya 18/11/2014, Ubwo uyu mubyeyi w’impuhwe yari yasuwe n’umuryango wa CHI (Child Help Initiative) ushishikariza abanyarwanda kuba ababyeyi b’impuhwe bita ku bana badafite ababyeyi, by’umwihariko impinja, babajyana mu miryango yabo, bamwe mu babyeyi bari aho batunguwe n’impuhwe ze bavuga ko nabo bagiye kumwigiraho barera abana badafite ababyeyi.
Ukurikiyimana Jean Baptiste, umuhuzabikorwa w’umuryango wa CHI asaba ababyeyi kuba ababyeyi b’impuhwe babifitiye ubushake n’ubushobozi bwo kurera abana batabwa n’ababyeyi bakiri bato.

Mu gihe hasigaye hari abantu batwara inda batifuza bigatuma bamwe mu babyeyi bagira umutima wo guta abo babyaye cyangwa bakababivugana, Niyingize Lucie, umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Bugarama avuga ko bagiye gushishikariza ababyeyi benshi kugira umutima w’urukundo bakira impinja zitabwa, dore ko mu Bugarama zitahabura kubera urujya n’uruza rw’abanyamahanga bakunze kuhacumbika bagahura n’abakobwa baho bishakira amafaranga bigatuma batwara inda batifuza.
Nyirampakaniye yahawe ibihembo by’imyambaro, amata yo gukomeza kurera abo bana n’amafaranga ibihumbi 25 bizajya bimwuganira mu kugura amata mu gihe ayo bamuhaye ashize.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
abantu b’umutima mwiza bariho rwose , ibi byakozwe nuyu mugore bibere ishema abandi kandi uyu mutima mwiza wogere hose